Amashusho y’umuhanzikazi wo muri Uganda, Rema Namakula, ari kumwe na The Ben ku rubyiniro, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avugisha benshi kubera imyitwarire ye ubwo yendaga gukora ku myanya y’ibanga y’uyu muhanzi.
Ibi byabereye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 igitaramo cya ‘Comedy Store’ kimaze kibera i Kampala muri Uganda. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo The Ben na Diamond Platnumz.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Rema Namakula agaragara aririmbana na The Ben indirimbo yabo yitwa ‘This Is Love’. Mu gihe bombi bari ku rubyiniro bashimisha abafana, Rema yakoze igikorwa cyasaga n’aho agiye gukora ku gice cy’ibanga cy’umubiri wa The Ben.
Aya mashusho yakuruye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe banenga imyitwarire ya Rema, mu gihe abandi babifashe nk’urwenya n’uburyo bwo kongera ibyishimo mu gitaramo.
Uwitwa Marion Esther, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko yari azi ko abahanzi bombi bubatse, agaragaza ko yatunguwe n’ibyo yabonye.
Yagize ati: “Narinzi ko aba bose bubatse!”
Abandi bakoresha urubuga rwa X na bo bagaragaje ko babona The Ben na Rema Namakula bafitanye imikoranire n’imyitwarire ku rubyiniro ituma basa n’abafitanye ubwumvikane budasanzwe.
Hari n’abatebyaga bavuga ko Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben, naramuka abonye ayo mashusho ashobora kutabyakira neza.


