Amashyamba yahashya imyuka ihumanya aracyari make- MINIRENA

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ibidukikije n’umutungo kamere isanga u Rwanda rukiri hasi mu bijyanye no kugira amashyamba menshi, iyi minisiteri yihaye intego ko mu mwaka wa 2018 ubuso bungana na 30% by’u Rwanda rwose buzaba buteyeho amashyamba mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa no kutagira amashyamba mu gihugu
[ad id=”44145″]
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’ibiti ku ncuro ya 41 mu muhango wabereye mu gace kagenewe inganda kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2016.
Minisitiri Biruta avuga ko mu gihe isi iri kwihuta cyane mu iterambere ry’inganda hakenewe n’ibiti byinshi kugirango bibashe gufata ibyuka bihumanya bituruka mu nganda.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni isoko y’umwuka mwiza”, minisiteri Dr Vincent Biruta avuga ko inganda zikwiye kuba ahari amashyamba Ati “iyo tuvuga iterambere tuba tugomba kureba niba n’aho inganda ziri hari amashyamba bitewe n’uko ari byo bifata na ya myuka mibi bikayigabanya”
MINIRENA ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda, ubuso bungana na 29.6% by’ubutaka buteyeho ibiti, akaba ari yo mpamvu bihaye intego yo kuzaba bageze kuri 30% mu mwaka wa 2018.
[ad id=”44145″]
MINIRENA ivuga ko muri rusange hagikenewe gukorwa byinshi mu gutera ibiti kuko kuri ubu mu Rwanda amashyamba asarurwa kuri hegitari imwe atarenza m3 50 z’ibiti mu gihe ubusanzwe ahari amashyamba meza hegitari imwe iba ikwiye gusarurwaho m3 300 z’ibiti.
Amashyamba ubusanzwe afasha abaturage mu buryo butandukanye harimo nko gukurura imvura, guhashya imyuka mibi iva mu nganda kuko ayihumeka, ndetse no kuba ibiti byakoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *