Ikipe ya Arsenal ibifashijwemo n’abakinnyi biganjemo abo yasinyishije mu mpeshyi y’uyu mwaka, yatangiye neza shampiyona y’Abongereza itsinda Fulham ibitego 3-0.
Umunota wa cyenda w’umukino wari uhagije kugira ngo Alexandre Lacazette afungure amazamu ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Mikel Arteta yari yasuye Fulham ku kibuga Craven Cottage. Ni ku mupira wari umugarukiye nyuma y’uko Willian yari ateye ishoti rikagarurwa n’umuzamu Marek Rodák.
Arsenal yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 49 w’umukino, ku mupira wa koruneri yari itewe nanone na Willian mbere y’uko Gabriel Magalhaes wakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe y’i Londres atereka umupira mu rucundura.
Uyu myugariro uheruka gusinyira Arsenal avuye muri Lille yo mu Bufaransa ni na we watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uriya mukino.
Arsenal yarangije akazi ku munota wa 57 w’umukino ibifashijwemo na Kapiteni Pierre-Emerick Auba Meyang, ku mupira uyu munya-Gabon yari ahawe na Willian, ibishimangira buryo ki uyu mugabo akomeje guheka ikipe ya Arsenal.
Auba Meyang ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye muri Arsenal, gusa umutoza Mikel Arteta yasabye abafana b’iyi kipe gutuza, ngo kuko afite icyizere cy’uko uriya rutahizamu ntaho azajya.
Gutsinda Fulham ni intangiriro nziza kuri Arsenal ishaka kureba uko yakwitwara neza, nyuma y’uko yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa munani, umwanya mubi yaherukaga mbere ya shampiyona yo mu 1995.


