Mu buzima bwacu bidusaba kugira amategeko cyangwa umurongo ngenderwaho kugira tugere kubyo twifuza. Iri ni ihame abantu twese duhuriyeho mu buzima, no mu rukundo rero naho ni uko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho.
Muri iy’inkuru Bwiza.com iribanda ku mategeko 5 y’ingenzi akwiye kuranga umukobwa mu rukundo nk’uko urubuga rwa elcrema rwa bigaragaje.
1.Ntukibeshye ko imibonano mpuzabitsina ari ikimenyetso cy’urukundo
Mu mitego myinshi abakobwa bakunda guhura nayo uyu uza mu ya mbere. Kumva ko kuryamana n’umusore ari ikimenyetso cyiza cyo kumugaragariza urukundo ni ukwibeshya cyane. Ni bangahe se baryamana nyuma bagatandukana ? N’ubwo mwaryamana ntimubura gutandukana. None se uko ukundanye n’umusore muzajya muryamana ngo ukunde umugaragarize ko umukunda ? Uzajya kubaka urwawe utarabaye imbata y’ubusambanyi ? Uzubaka rukomere ?
2.Ntugategere umusore amaboko iteka
Iyi nayo ni ingeso abakobwa bamwe bakunda kugira. Mu rukundo ugasanga ibibazo bye byose agomba kubikemurirwa n’umusore w’inshuti ye. Iyo bimeze bitya uretse no kuba umubera umutwaro aho kumubera umukunzi, agaciro yaguhaga karagabanuka ndetse akagera n’aho akwinuba. Shakisha akazi cyangwa icyo gukora kikwinjiriza bizatuma akubaha kurushaho.
3.Ntuzashakane n’umusore umukurikiyeho amafaranga/ubutunzi
Abakobwa benshi bakunda kwitiranya amafaranga /ubutunzi no kuzagira umunezero mu rugo baba bagiye kubaka. Yego si mabi ariko si nayo shingiro ry’ibyishimo by’umuryango. Iyo umusore aguteretesheje amafaranga /ubutunzi, mugasezerana mukabana, akenshi iyo mugeze mu rugo agufata nka kimwe mu bintu atunze yaguze. Uzi impamvu ? Ni uko wamukunze aricyo ukurikiye kurusha urukundo wari umufitiye kandi na we yarabibonaga si impumyi. Ni byiza gushingira ku rukundo aho gushiturwa n’ibintu.
4.Ntukanywe ibisindisha
Abakobwa benshi muri iki gihe basigaye bafata ku gahiye. Uko umugabo asinda si ko umukobwa yasinda. Umukobwa wasinze aragayika cyane. Umukobwa watangiye kurara mu tubari aba yatangiye kuba icyomanzi. Iyo ageze mu rwe na bwo biramugora ndetse n’uburere bw’abana be bukaba busa n’ubwa ntabwo. Bibiliya ku bayemera ivuga ko vino ari umukobanyi. Ni byiza ko wareka kunywa inzoga. Uretse no kukugayisha , inzoga zigira ingaruka nyinshi mbi ku buzima.
Bizakugora kubona umusore mukundana wiyubashye mu gihe wahindutse umusinzi ukaba inshuti ya manyinya. Kubona umugabo uhamye mwabana rugakomera bizaRushaho kugukomerera kuko nta musore wapfa kwisukiRa umukobwa umurusha kunywa ibisindisha.
5.Ntukifuze kwakira gusa
Kwikunda mu rukundo iteka ukumva ko bagukundwakaza, ko umusore mukundana agomba kuvunika cyane , ko agomba guhora agutetesha ,..bituma utaryoherwa n’urukundo. Urikunda wowe ntushaka gutanga no kugaragaza amarangamutima yawe.
Umuhanga mu mibanire y’abantu Anthony Robbins yavuze ko kugira ngo umubano urambe biba byiza iyo wumva watanga byinshi kuruta uko wumva wakakira gusa. Birumvikana kuko nushyiramo imbaraga ukammwereka urukundo rutarimo imbereka, ntazazuyaza kugukorera nk’ibyo umukorera ndetse wenda akarushaho kuko yizihiwe.


