Bwiza

Amategko 5 ugomba gukurikiza mbere yo kujya mu rukundo

urukundo
NTANTURO Olivier
By NTANTURO Olivier
Kuwa Kabiri, 26 Ugushyingo 2024 saa 13:44
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Amategko 5 ugomba gukurikiza mbere yo kujya mu rukundo

Abantu benshi bifuza kumenya uko bashobora kwinjira mu rukundo kandi rukababera rwiza, ariko ni ngombwa kumenya neza ibyo utegereje ndetse n’uburyo bwo gutangira urukundo rufite intego. Mu gihe ushaka urukundo, hari byinshi byo gusuzuma no gutekereza mbere yo gufata icyemezo cyo gukunda. Dore zimwe mu nama z’ibanze zagufasha gutangira umubano uhamye, mwiza, kandi wubatswe ku bushake bw’impande zombi.

1. Menya Uwo Uri We

Mbere yo gutangira gukundana, ni ngombwa kumenya neza uko wiyumva n’ibyo ushaka. Ibi bizagufasha kumenya niba witeguye kuba mu mubano, ndetse no guhitamo neza uwo mwaba mukundana.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

2. Waba Ushaka kujya mu rukundo?

Buri gihe, fata umwanya wo kwisuzuma mbere yo kwinjira mu rukundo. Ni ngombwa kumenya niba urukundo ari ikintu ukwiye muri iki gihe cyawe. Ntukajye mu rukundo kubera gutinya kuba wenyine cyangwa gushyirwa ku gitutu n’abandi.

3. Ntugakunde kugira ngo uryamane n'umuntu

Niba ushaka urukundo kubera gusa gukora imibonano mpuzabitsina, ibi ntabwo bizatuma umubano uba ukomeye. Kugira umubano ukomeye bisaba ubushuti, kumvikana, no gukunda kubana n’uwo muntu mu buryo bwimbitse.

4. Menya ubyo ukeneye mu rukundo

Kugira ngo umubano ube mwiza, ugomba kumenya neza ibyo ukeneye.

5. Menya ibyo utakwemera mu rukundo

Muri buri rukundo, hari ibintu tudashobora kwemera, nk’imyitwarire idakwiye, kutagira ubushake bwo kubana, cyangwa kutubahiriza ibyo wifuza. Ibi nibyo bita 'deal-breakers' kandi ni ngombwa kubimenya mbere yo kugirana urukundo n’umuntu.

Kubaka rukundo rukomeye bisaba ubwitonzi, kumva neza ibyo wifuza, n'ubushake bwo kubaka urukundo rukomeye kandi rwubatswe ku bwubahane n’ubusabane. Rero, ujye utekereza neza mbere yo kwinjira mu rukundo kandi ubyitwaramo mu buryo buhuje n’icyo ushaka kugeraho.

NTANTURO Olivier

Inkuru yanditswe na: NTANTURO Olivier

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 121.