Bwiza

Amatora muri Amerika: Ishyaka rya Trump ryakubiswe ahababaza n'aba-Democrates

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 06:13
Amatora muri Amerika: Ishyaka rya Trump ryakubiswe ahababaza n'aba-Democrates

204621

Ishyaka ry'Aba-Républicains rya Perezida Donald Trump ryatakaje ubwiganze muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Aba-Democrates bakomeje kuyobora ibarura ry'amajwi mu matora yo hagati muri manda ya Perezida (Midterm Elections) yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Ubwo twakoraga iyi nkuru imibare yerekanaga ko Aba-Democrates bamaze kubona imyanya 52 muri Sena, mu gihe Aba-Républicains bari bafite 41.

Icyo gihe imyanya 28 muri 35 yahatanirwaga yari imaze kubarurirwa.

Muri Sena, umubare w'imyanya 52 uha Aba-Democrates ubwiganze, kuko kugira ngo ishyaka rigire ubwiganze busanzwe hakenerwa imyanya nibura 51, bitewe n'uko Sena igizwe n'abasenateri 100.

Mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, na bwo Aba-Democrates bari imbere y'ishyaka rya Trump.

Imibare ya BBC igaragaza ko bari bamaze kubona imyanya 205, mu gihe Aba-Républicains bari bafite 123.

Kugira ngo ishyaka rigire ubwiganze muri uyu mutwe, hakenewe imyanya 218. Imyanya 328 muri 435 yari imaze kubarurirwa.

BBC yagaragazaga ko Aba-Democrates batsinze uyu mutwe, nubwo ibarura ryari rigikomeje. Associated Press na yo yatangaje ko bari hafi kuwugiramo ubwiganze, ariko ko hakiri imyanya itari yatangazwa uwatsinze.

Impamvu Aba-Républicains batsinzwe

Aya matora yabaye mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump buhanganye n'ibibazo birimo izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa, impungenge ku bukungu n'ukutishimira bimwe mu byemezo bya Perezida.

Associated Press yatangaje ko kutishimira uko igihugu kiyobowe, ibibazo by'ubuzima bw'ubukungu n'intambara ya Iran biri mu byagize uruhare mu cyerekezo cy'abatoye.

Aba-Democrates kandi batsindiye imyanya ikomeye mu bice byari bisanzwe bifatwa nk'amatware y'Aba-Républicains, birimo Texas, Kansas, Ohio, South Carolina na North Carolina.

Muri Texas, James Talarico yatsinze amatora ya Sena, mu gihe Gina Hinojosa yatsindinze Guverineri Greg Abbott wari uhagarariye Aba-Républicains.

Icyo gutsindwa bivuze kuri Trump

Gutakaza ubwiganze muri Sena bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwa Trump bwo gushyira mu bikorwa gahunda ze mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.

Aba-Democrates nibagira ubwiganze mu mitwe yombi ya Kongere, bazagira ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa by'ubutegetsi, gutangiza iperereza ku bayobozi babwo no kubangamira zimwe muri gahunda za Perezida.

Trump yavuze ko yemera ibyavuye mu matora, ariko ntiyemera ko ari intsinzwi ye bwite. Yashimangiye ko Aba-Républicains bagize ikibazo mu migendekere y'aya matora.

Ibyavuye muri aya matora bizagira uruhare mu kugena imikoranire hagati ya White House na Kongere mu gihe gisigaye cya manda ya Trump, ndetse bishobora no kugira ingaruka ku cyerekezo cya politiki ya Amerika imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.