Abasirikare ba Wagner baravugwa muri RDC

Amavu n’amavuko y’umutwe w’abacancuro wa Wagner uvugwaho kwifatanya n’ingabo za RDC

Sangiza iyi nkuru

Wagner Group ni umutwe w’igisirikare cyigenga ukomoka mu Burusiya, washinzwe n’inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin, Yevgeny Prigozhin, ikaba iyobowe ku rwego rw’igisirikare na Lieutenant Colonel Dmitry Utkin na Colonel Konstantin Pikalov.

Uyu mutwe wagaragaye mu mwaka w’2014 ubwo u Burusiya bwafataga igice cya Crimea cyari icya Ukraine. Nk’uko byavuzwe na Tracey German, umwalimu ku makimbirane n’umutekano muri King’s College London, wagize uruhare mu ifatwa ry’iki gice.

Nyuma ya Ukraine, Syria na Venezuela, uyu mutwe wagiye ubona amasezerano y’akazi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Biravugwa ko muri Afurika ari hamwe mu ho Wagner Group ubu ifite isoko rinini. Kuva mu 2018, abacancuro bayo batangiye kuboneka mu ntambara z’urudaca muri Libya, bagera no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. 

Mu 2019, Wagner yabonye amasezerano ya leta kandi yatangiye ibikorwa muri Mozambique, nyuma ivugwa muri Sudan, Mali, Burkina Faso na Repubulika ya Central Africa aho mu 2021 bafashije kurengera ubutegetsi bwa Perezida Archange Touadéra bwari bwugarijwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na mukeba we, François Bozizé.  

Abacancuro ba Wagner muri RDC

Abasirikare ba Wagner baravugwa muri RDC
Abasirikare ba Wagner baravugwa muri RDC

Bivugwa ko abacancuro ba Wagner Group barimo gufatanya n’ingabo za DR Congo ku rugamba zirwana na M23.  

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma avuga ko mu cyumweru gishize ku ngerero zo mu majyaruguru ya Rutshuru barwanye n’abarimo abarwanyi ba Wagner. Yabwiye BBC ati: “Ni byo barahari, hari ibimenyetso dufite mu gihe nyacyo tuzabyerekana.” 

Avuga ko aba bacancuro bamaze igihe kirenga ukwezi bageze i Goma kandi ko mu cyumweru gishize barwanye bafatanyije n’igisirikare cya RDC, FARDC, ku ngerero za Nyamilima na Tongo muri Rutshuru. 

Abajijwe niba hari ugukorana kwa FARDC na Group Wagner, Umuvugizi wa FARDC, General-major Sylvain Ekenge, yabwiye BBC ati: “Wagner Group ntabwo ikorera muri RDC.”

Abasirikare bo muri Wagner imbere y'ibiro byabo
Abasirikare bo muri Wagner imbere y’ibiro byabo

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Amavu n’amavuko y’umutwe w’abacancuro wa Wagner uvugwaho kwifatanya n’ingabo za RDC
    Iteka iyo mbonye IMBUNDA,ngira ubwoba.Nkibaza impamvu abantu bakoze imbunda nyamara nta kindi igamije uretse kwica abantu.Ku rundi ruhande,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli mu Isezerano Rishya.Nkuko yakuyeho amategeko yo Gukebwa,Ibitambo,Isabato,etc…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *