Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe na The Walia ya Ethiopia igitego 1-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri iki Cyumweru.
Ni umukino amakipe yombi yari yahuriyemo i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopie, aho Amavubi y’u Rwanda yabanje kunyura mbere yo kwerekeza i Cotonou aho agomba guhurira n’Ibitarangwe (Les Guépards) bya Bénin.
Igitego cyo ku munota wa 83 w’umukino cya Kenean Markneh ni cyo cyatandukanyije impande zombi, muri uyu mukino Amavubi yateyemo igiti cy’izamu mu gice cya mbere cy’umukino.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Amavubi agomba guhaguruka i Addis yerekeza i Cotonou, aho agomba guhurira na Bénin ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha mu mukino wa gatatu wo mu itsinda L wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ni mbere y’uwa kane w’itsinda Amavubi azakiramo Les Guépards kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye gukina iyi mikino yombi nyuma y’igihe gito umutoza Carlos Alos Ferrer yongerewe amasezerano yo gukomeza kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.
Ni nyuma yo kwemerera FERWAFA ko agomba guhesha Amavubi itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
Umutoza Carlos n’abasore be kuri ubu bari ku mwanya wa gatatu mu itsinda L n’inota rimwe rukumbi, nyuma yo kugwa miswi na Mozambique igitego 1-1 muri Afurika y’Epfo no gutsindirwa na Sénégal i Dakar igitego 1-0.
Kuri iyi nshuro Amavubi arasabwa kwitwara neza imbere ya Bénin mu mikino yombi, mbere yo kwakira i Huye Sénégal na Mozambique mu mikino ya nyuma yo mu tsinda izasiga iciye urubanza rw’uko ibyo Carlos yijeje Abanyarwanda cyangwa bikaba ari ibidashoboka.


