Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Togo ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wo mutsinda C, ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza cya CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun.
Ni umukino Amavubi yasabwaga gutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo arenge amatsinda, kugeza n’aho n’umukuru w’igihugu ayahanura mbere yo kuwukina.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Limbé kihariwe cyane n’ikipe y’igihugu ’Amavubi’, cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Togo ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 31 ibifashijwemo na Yendoutie Richard Nane wari uhawe umupira na Sèmiou Tchatakora, mbere y’uko Niyonzima Olivier ’Seif’ yishyurira Amavubi ku munota wa 45 nyuma ya Coup-Franc yari itewe na Emery Bayisenge.
Abasore b’umutoza Mashami basatiriye cyane izamu rya Togo, gusa ntibagira amahirwe yo kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona.
Nko ku munota wa 19 w’umukino Lague Byiringiro wigaragaje cyane yahaye umupira Jacques Tuyisenge mu rubuga rw’amahina, gusa ntiyashobora gushyira umupira mu rucundura.
Abarimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Lague Byiringiro na Hakizumana Muhadjiri na bo bagiye bagerageza gutsindira Amavubi, gusa amashoti ane agana mu izamu mu icumi bagerageje ntiyabasha kwinjira mu rucundura.
Ikipe y’Igihugu ya Togo yatangiye igice cya kabiri ishyira igitutu ku Rwanda, iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 58 cyatsinzwe na Bilali Akoro.
Byasabye iminota ibiri ngo Jacques Tuyisenge yishyure iki gitego ku mupira yari ahinduriwe na Omborenga Fitina, mbere y’uko Sugira Ernest wari umaze gusimbura Savio atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 66, nyuma yo kwandagaza ba myugariro batatu ba Togo.
Byasabye ko abakinnyi b’Amavubi basubira inyuma mu minota yakurikiyeho, mu rwego rwo kwirinda ko bakwishyurwa.
Togo yotsaga Amavubi igitutu yabonye uburyo bubiri bukomeye burimo umupira wa Yendoutie Richard Nane wagaruwe n’umutambiko w’izamu, ndetse n’umupira wo ku munota wa 88 wagaruriwe ku murongo na Emery Bayisenge.
Amavubi asoje imikino yo mu tsinda C ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu, inyuma ya Maroc ifite arindwi nyuma yo kunyagira Imisambi ya Uganda ibitego 5-2.
Iyi Uganda ni yo yasoje ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, inyuma ya Togo yarangije iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.


