Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ isezerewe muri CHAN yaberaga mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gutsindwa na Guinée-Conakry igitego 1-0.
Hari mu mukino wa 1/4 cy’irangiza waberaga kuri Stade ya Limbé.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, n’ubwo Abanya-Guinée ari bo bagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ni igice cyaranzwe n’amakosa menshi (11) ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yaje kubyara amakarita atatu y’umuhondo.
Guinée ku rundi ruhande yarangije iki gice ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yeretswe Morry Kanté wari ukiniye nabi Tuyisenge Jacques waje gusohoka mu kibuga asimbuwe na Sugira Ernest.
Guinée yateye amashoti atandatu yarimo atatu yaganaga mu izamu, mu gihe Amavubi yagerageje amashoti atatu.
Uburyo bukomeye bw’igice cya mbere ku ruhande rw’Amavubi bwaje ku munota wa karindwi, ubwo Imanishimwe Emmanuel yazamukanaga umupira, yawukata imbere y’izamu Nshuti Dominique Savio akananirwa kuwukoraho ngo awushyire mu rucundura.
Guinée yafunguye amazamu ku munota wa 60 binyuze kuri Coup-Franc ya Morlaye Sylla, nyuma y’ikosa umuzamu Kwizera Olivier yari amaze gushinjwa gukorera inyuma gato y’urubuga rw’amahina bikarangira yeretswe ikarita itukura.
Amavubi yatsinzwe igitego mu gihe yashoboraga kubona igitego ku munota wa 48 w’umukino, gusa umupira wa Hakizimana Muhadjili ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Ku munota wa 67 na bwo Niyonzima Olivier ‘Seif’ yashoboraga kwishyura, gusa umupira yateye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Mu minota ya nyuma y’umukino bwo ikipe y’igihugu’Amavubi’ yishyuye igitego binyuze kuri Savio, gusa umusifuzi yemeza ko hari habayeho kurarira.
Guinée Conakry izahura muri 1/2 cy’irangiza na Mali yahageze isezereye Congo Brazzaville kuri penaliti 5-4.


