Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori yasezerewe muri CECAFA ikomeje kubera muri Uganda, nyuma yo gutsindwa n’u Burundi ibitego 2-1.
Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda ibitego 2-0.
Ibitego bibiri bya Sandrine Niyonkuru ni byo byafashije u Burundi gutsinda Amavubi yatsindiwe impozamarira na Zawadi Usanase, buhita bukatisha itike ya ½ cy’irangiza.
U Rwanda rwatahanye na Djibouti na yo yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Uganda.
Iyi Uganda ni yo igomba guhura n’u Burundi mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru.



2 Responses
Amavubi y’abagore yatsinzwe n’u Burundi, asezererwa muri CECAFA
Intamba atabikoze natwe turanezerewe
Amavubi y’abagore yatsinzwe n’u Burundi, asezererwa muri CECAFA
Intamba atabikoze natwe turanezerewe