Amavubi y’abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Caméroun, abura itike ya CAN

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu byabuze itike y’Igikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Caméroun 0-0.

Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda F wabereye i Douala.

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinnye iminota 35 ya nyuma y’uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga bonyine, nyuma y’ikarita itukura yeretswe umuzamu Kwizera Olivier ku munota wa 54 w’umukino.

Ni ikarita ya kabiri yikurikiranya uyu muzamu wa Rayon Sports yerekwaga, nyuma y’uko umukino wa Guinée-Conakry yaherukaga gukinira Amavubi na wo atawurangije kubera ikarita itukura.

Ikipe ya Caméroun ni yo yihariye uyu mukino, gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro uburyo bwinshi bw’ibitego yagiye ibona cyane mu gice cya kabiri cy’umukino.

Abakinnyi barimo Kapiteni Vincent Aboubakar, Nicolas Moumi Ngamaleu na Pierre Koundé bagiye babona uburyo bwo gutsinda ibitego gusa ntibabubyaza umusaruro.

Nta buryo bufatika Amavubi yigeze abona imbere y’umuzamu Simon Omossola, usibye ubwo ku munota wa 66 w’umukino Kagere yabonye nyuma yo guhabwa umupira na Mangwende, gusa umusifuzi yemeza ko yari yaraririye.

Amavubi arangije imikino y’amajonjora ari ku mwanya wa gatatu mu tsinda F n’amanota atandatu, inyuma ya Cap-Vert yatsinze Mozambique igitego 1-0 igira amanota 10 na Caméroum yasoje ku mwanya wa mbere mu tsinda n’amanota 11.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amavubi y’abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Caméroun, abura itike ya CAN
    Kbsa amavubi yagerageze uko ashoboye pe, nuburyo bwinshi bwo gutsinda bwagiye buza ariko amahirwe aba make
    icyo nabaza mu mategeko ya fifa sinzi ikarita itukura kubazamu ikinderwaho kwize afite inyatsi se tubimenye?carte rouge gusa uriya musifuzi ntabwo nanyuzwe nimisufurire ye,ok ruswa mu marushanwa ntiteze kubura, ikindi abasifuzi bakora amakosa bajye bafatirwa ibyemezo. amavubi yacu yihangane MASHAMI VINCENT namwe mwihangane ntacyo muba mutakoze.

  2. Amavubi y’abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Caméroun, abura itike ya CAN
    Kbsa amavubi yagerageze uko ashoboye pe, nuburyo bwinshi bwo gutsinda bwagiye buza ariko amahirwe aba make
    icyo nabaza mu mategeko ya fifa sinzi ikarita itukura kubazamu ikinderwaho kwize afite inyatsi se tubimenye?carte rouge gusa uriya musifuzi ntabwo nanyuzwe nimisufurire ye,ok ruswa mu marushanwa ntiteze kubura, ikindi abasifuzi bakora amakosa bajye bafatirwa ibyemezo. amavubi yacu yihangane MASHAMI VINCENT namwe mwihangane ntacyo muba mutakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *