Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bemerewe gukubirwa kabiri agahimbazamusyi basanzwe bahabwa, mu rwego rwo kubongerera imbaraga mbere yo guhura na Mali mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Amavubi ari i Bamako muri Mali, aho azakina na Mali ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, kuri Stade du 26 Mars. Ikipe y’u Rwanda irifuza gutsinda uyu mukino kugira ngo yegere itike yo kuzakina CAN 2027.
Ubusanzwe, umukinnyi w’Amavubi yahabwaga miliyoni 1,5 Frw iyo ikipe itsinze umukino, naho iyo inganyije agahabwa ibihumbi 750 Frw. Gusa kuri iyi nshuro, aya mafaranga yakubwe kabiri, bivuze ko gutsinda bizahesha buri mukinnyi miliyoni 3 Frw, mu gihe kunganya bizamuha miliyoni 1,5 Frw.
Amavubi yakoze imyitozo ya mbere i Bamako ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo, ku kibuga cya Académie Jean-Marc Guillou (JMG), ishuri rizwiho guteza imbere impano z’abakinnyi muri Mali. Abakinnyi bagaragaje ishyaka n’umwuka mwiza wo kwitegura uyu mukino.
Iyi myitozo yanitabiriwe n’abafana barimo Abanyarwanda batuye muri Mali, abari baherekeje ikipe bavuye mu Rwanda ndetse n’abakozi ba RwandAir, baje gushyigikira abakinnyi.
Ku wa Kane, Amavubi azakora imyitozo ya nyuma kuri Stade du 26 Mars, mbere y’uko akina na Mali ku munsi ukurikiyeho. Mbere y’imyitozo, hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru kizitabirwa n’umutoza Stephen Constantine na kapiteni Bizimana Djihad.
Nyuma y’uyu mukino, amakipe yombi azongera guhura mu wo kwishyura uteganyijwe ku wa 17 Ugushyingo 2026.
U Rwanda na Mali byombi bifite amanota atandatu mu Itsinda K. Ikipe izabona amanota ane mu mikino ibiri isigaye hagati yabyo, izahita yizera kubona itike yo gukina CAN 2027.


