Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 (U17 World Cup), kizabera muri Qatar, kubera impungenge z’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati, ufitanye isano n’intambara ihanganishije Amerika, Israel na Iran.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika birimo The Athletic na US Soccer Collective byatangaje ko abakinnyi b’iki gihugu bamenyeshejwe icyemezo cyo kuva mu irushanwa hasigaye icyumweru kirenga gato ngo ritangire.
Iri rushanwa rizatangira ku wa 19 Ugushyingo 2026, rikazitabirwa n’amakipe 48. Amerika yari mu itsinda rimwe na Montenegro, Chile na Algeria.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje guteza impungenge mu bihugu byo mu Kigobe, nyuma y’uko Amerika na Israel bigabye ibitero kuri Iran muri Gashyantare 2026, na yo igasubiza igaba ibitero ku bihugu byo muri ako karere bifitanye umubano na Washington.
Umwuka mubi mu karere umaze kugira ingaruka no ku yandi marushanwa mpuzamahanga. Irushanwa rya Tennis rya WTA Finals ryari riteganyijwe kubera muri Arabie Saoudite ryimuriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe isiganwa rya Formula 1 ryagombaga kubera muri Jeddah ryahagaritswe, iryari kubera muri Bahrain na ryo rikaza kwimurirwa muri Malaysia.
Nubwo aya makuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Amerika, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Amerika (US Soccer) ntiryari ryaremeza ku mugaragaro ko igihugu cyavuye muri iri rushanwa.
Qatar izakira Igikombe cy’Isi cya U17 mu myaka itanu ikurikirana, nyuma yo guhabwa ubu burenganzira na FIFA mu 2024. Iki gihugu cyanakiriye Igikombe cy’Isi cy’abakuru mu 2022.


