Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Mozambique igitego 1-1, mu mukino wa mbere wo mu itsinda mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Mozambique yari yakiriye u Rwanda mu mukino wabereye kuri Stade ya FNB i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Wari umukino wa mbere Amavubi y’u Rwanda yakinaga atozwa n’umunya-Espagne Carlos Ferrer, nyuma yo gusimbura Mashami Vincent.
Mozambique yagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego mu gice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0, gusa ba rutahizamu bayo bananirwa kumenera mu bwugarizi bw’Amavubi.
Byasabye umunota wa 66 w’umukino ngo Blaise Nishimwe afungurire Amavubi amazamu, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Rafael York.
Iminota ibiri yonyine yari ihagije ngo abanya-Mozambique bishyurirwe iki gitego na Stanley Ratifo, nyuma yo kwiba umugono ba myugariro b’Amavubi.
Kuri ubu Amavubi agiye gukurikizaho kwitegura Les Lions de la Téranga ya Sénégal bagomba guhurira mu mukino wa kabiri w’itsinda.
Iyi Sénégal irangajwe imbere na Sadio Mané ni yo ifite igikombe cya Afurika giheruka, ikazakira Amavubi kuri Stade ya Absoulaye Wade i Dakar ku wa 07 Kamena.


