screenshot_20230113-212408_1.jpg

Amayobera n’ibitangaza bivugwa ko byakozwe n’ibivejuru mu Isi

Sangiza iyi nkuru

Mu Isi hari inyubako n’ibindi bikorwa byinshi binyuranye kandi bitangaje cyane, ku buryo uburyo byakozwemo byakomeje kugenda bishobera abahanga, ibituma abantu benshi bemeza ko byubatswe n’ibivejuru n’ubwo hari ababihakana.

Kuva kera hakomeje kugenda hakorwa ubushakashatsi ngo barebe bimwe mu bikorwa biri mu isi bitangaje uburyo byakozwe nuko byubatswe.

N’kubu ntibyumvikana ukuntu umuntu yakwikorera ibuye rya Toni 360 akarigereka hejuru y’irindi kugeza yujuje inyubako ndende, ibyo bikaba byarakozwe mu myaka 2000 ishize.

Abashakashatsi bamwe bemeza ko ibyo bikorwa bitangaje byubatswe n’abantu, gusa abandi bakemeza ko byubatswe n’ibivejuru cyangwa se ibimanuka byaje mu Isi bigasangiza ikoranabuhanga abari bayituyemo icyo gihe.

Abashakashatsi nka Erich Von Daniken mu gitabo cye ‘Chariots of Gods’ ndetse n’abandi nka Robert Temple na David Charldress, bari mu bemeze ukubaho kw’ibivejuru ndetse bagatanga n’ibimenyetso.

Aba Kandi bari mubatumye abantu bongera gutekereza ku bikorwa by’ivejuru mu Isi.

Uyu munsi tugiye kureba ibikorwa bitangaje biri mu Isi abahanga bavuga ko bitari kubakwa n’abantu bariho icyo gihe, tukaba turi bwifashishe abashakashatsi twagarutseho haruguru ndetse n’igitabo Encyclopaedia Britannica.

1. Imirongo ya NASCA muri Peru

screenshot_20230113-212408_1.jpg

Aha muri Peru hari imirongo ishushanyije mu mucanga wo mu butayu bwa Nasca, ikaba igaragaza ikibuga cy’indege. Aha kandi hari amashusho anyuranye y’ibinyampande ndetse n’ibishushanyo by’inyamaswa nk’inkende n’ibindi byinshi binyuranye.

Igitangaje kiri aha mu butayu bwa Nasca, ni uko ibi byose bihari kuva mu myaka 2000 ishize. Ikindi wamenya ni uko ibi bishushanyo biri ku mucanga bigaragara ari uko uri mu kirere gusa kuko uri ku butaka udashobora kubibona.

Abashakashatsi twagarutseho haruguru bakunze kwibaza impamvu yari gutuma abaturage bari batuye aha muri Peru bashushanya imirongo igaragaza ikibuga cy’indege, kandi indege icyo zitarabagaho dore ko zatangiye kubaho mu 1903.

Aba bashakashatsi bavuga ko icyo kibuga cy’indege kiri aha Nasca nta kabuza ariho ibivejuru byaparikaga indege zabyo zizwi nka UFOS (unidentified flying Object), ndetse bakavuga ko uyu ari umukono (Signature) w’ibiveju.

2. Sacsayhuamàn muri Peru

screenshot_20230113-212106_1.jpg

Sacsayhuamàn ni urukuta rw’ubatswe mu mujyi witwa Cusco muri Peru, kugira ngo rukumire ibitero by’abanzi. Uru rukuta rwubatswe guhera mu mwaka wa 1100 kugeza mu kinjena cya 13.

Igitangaje kuri uru rukuta, ni uburyo abarwubatse bagerekeranyije ibitare bipima Toni 360 z’uburemere kimwe hejuru y’ikindi, kandi bakaba barabikuraga mu kibaya bakabishyira ku musozi hejuru bakabasha kubaka urukuta rureshya na metero 32 z’uburebure.

Ikindi wamenya ni uko ibi bitare bingana gutya bifatanyije ku buryo utacishamo n’urupapuro, nyamara hagati nta sima cyangwa icyondo kibifatanyishije. Abahanga mu bwubatsi bavuga ko bidashoboka kugereka ibuye hejuru y’irindi ripima Toni zingana kuriya kuko nta buryo byakorwamo.

Uyu mujyi wa Cusco uriho uru rukuta rwa sacsayhuamàn wari umurwa mukuru w’Aba-Inca.

Aba baturage na bo mu nyandiko zabo nta hantu na hamwe bagaragaza uburyo bubatse umujyi nk’uyu w’ubwirinzi.

3. Piramide zo mu Misiri

screenshot_20230113-211648_1.jpg

Abashakashatsi twagarutseho harimo Erich Von Daniken avuga ko inyubako nka piramide zo mu Misiri na zo ziri mu bimenyetso bifatika by’ivejuru byasizwe hano mu Isi.

Zimwe muri piramide zamamaye mu Misiri hari piramide zo mu gace ka Giza, ahari piramide zitangaje cyane nk’inini muri zo ya Khufu yari yaragenewe gushyiramo Abami n’Abamikazi ba Misiri yubatswe mu buryo abahanga bananiwe kwiyumvisha .

Ntibyumvikana ukuntu Abanyamisiri bateruraga ibuye rya Toni 2 bakarigereka hejuru y’irindi kugera bubatse inyubako nka pirimide ifite metero 146 mu burebure nk’uko inini muri zo ya Khufu ingana; bakabikora mu gihe cy’imyaka 20 yose.

Igitangaje kuruta ibindi ni uko izi piramide zubaswe mu myaka ibihumbi 4000 ishize. Abemeza ko zubaswe n’Abanyamisiri bagaragaza ko bakoreshaga imigozi n’ibiti kugira ngo bazamure amabuye hejuru ku nyubako.

Abandi na bo babihakana bivuye inyuma bakagaragaza ko bidashoboka, bati: “Ese ubundi kuki nta zindi Abanya-Misiri bongeye kubaka ngo zidutangaze? Ikindi ni uko izi piramide zubatse ku buryo ziringaniye n’inyenyeri zo mu muryango wa orion’s belt.”

4. Ibibumbano bya Moai

screenshot_20230113-212527_1.jpg

Ibibumbano bya Moai biherereye ku kirwa cya pasika cyangwa Rapa nui, giherereye mu Burasizazuba bw’ibirwa bya polinesian mu nyanja ya pasifika.

Ibi bishushanyo bya Moai ababikoze bashakaga kugaragaraza amasura n’ubuhangange bw’asekuruza babo.

Ibibumbano bya Moai birenga 900 kandi bikoze mu mabuye manini cyane ku buryo harimo irirekire rifite metero 10 z’uburebure, kikaba gipima naToni 86.

Ibi bibumbano bicyekwa ko byubatswe kuva mu kinyeja cya 10 kugera mu cya16.

Igituma Abahanga bavuga ko ibyo byakozwe n’ibivejuru ni uko bitumvikana ukuntu abaturage bari batuye mu kirwa rwagati bari kubasha gushinga ibibumbano bingana gutyo, bati: “Ese babikoze gute kandi kuki ubu batabisubiramo habuze iki?”

5. Stonehenge mu Bwongereza

screenshot_20230113-200427_1.jpg

Stonehenge ni ibitare by’amabuye biconze neza bikaba bikora ishusho y’uruziga, bikaba biherereye i Salisbury mu gihugu cy’u Bwongereza.

Igitangaje kuri ibi bitare bya stonehange ni uko bipima Toni 50 z’uburemere.

Umwaminditsi w’Umusuwisi, Erich Von Daniken, yigeze gutangaza ko ibi bitare bishushanya Solar system (itsinda ry’inyenyeri n’imibumbe bigaragiye izuba).

Ibi bitare kandi bya stonehange bigaragaza igihe kibaho cy’umunsi muto ndetse n’umunsi mu remuremure (solistice).

Uyu mwanditsi avuga ko nta kabuza aha stonehange ari igikorwa gifatika cy’ibivejuru byashinze kugira ngo nibiza ku isi bitayoba.

Ibi bitare ukurikije ahantu bishinze byagorana gusobanura uburyo byashinzwe n’uburyo byahageze mu myaka isaga ibihumbi 4000 yashize.

N’ubwo nta wutanga ibisonuro binyura abantu bose, ukurikije ibyo abashakashatsi bashingiraho bemeza iby’ibimanuka usanga uruhande rumwe bifite ishingiro n’ubwo n’abemeza ko byubatswe n’abantu na bo hari impamvu batanga zumvikana.

Ikigaragarira cyakora ni uko buri wese yemeza ko ari ibikorwa bitangaje kandi bigoye kwiyumvisha uburyo byakozwe ugereranyije n’igihe byakorewe, ndetse magingo aya bikaba bigoye kubisubiramo kandi hariho ikoranabuhanga riteye imbere.

Ikindi gikomeza gushobera benshi ni uburyo ibi bikorwa bikoze kuburyo bifitanye ibimenyetso n’ibikorwa bibera mu isanzure nk’ingendo z’inyenyeri n’imibumbe.Aha bikaba ari naho bamwe bahera bavuga ko ari ibivejuru byabikoze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amayobera n’ibitangaza bivugwa ko byakozwe n’ibivejuru mu Isi
    Nanjye ndemeranya n’abemeza ko iyo mirimo itakozwe n’abantu nyirizina!!! Ahubwo ko yaba yarakozwe n’ibifitanye isano n’imbaraga mv’ejuru, yaba arabantu cg ibindi biremwa biriho%

    1. Amayobera n’ibitangaza bivugwa ko byakozwe n’ibivejuru mu Isi
      Hari benshi mu byemeranyaho nk’uko wabibonye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *