Amb. Karega ku irasana rya FARDC na RDF

Sangiza iyi nkuru

Amabasaderi w’ u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Vincent Karega, yavuze ko ukurasana kwabayeho hagati ya RDF na FARDC kutafatwa nk’igitero nk’uko bamwe babifashe, ko ahubwo ibyabaye kwari ugukurikirana abacuruzi ba magendu.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira habayeho kurasana hagati y’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC).

Umuvugizi wa FARDC, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri Teritwari ya Nyiragongo, nk’uko bivugwa na Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye.

Mu gihe RDF itaragira icyo itangaza ku mugaragaro, Amb. Karega yavuganye n’ikinyamakuru, Actualite.CD. kuri iyi ngingo.

Actualite.CD yavuze ko Karega yagize ati ” Inzego z’umutekano z’ u Rwanda zari zikurikiranye abacuruza magendu bari bahisemo kwiruka bagaruka muri Congo. Umwe mu basirikare yambutse metero nke ubwo yari akurikiranye abo bacuruzi ba magendu bari batwaye ibintu bitazwi. Iki ni igikorwa kijyanye no ghangana na forode gusa.”

Yakomeje agira ati ” Ku rundi ruhande, abasirikare ba Congo bamufashe [umusirikare w’ u Rwanda] kuko yari yambutse metero nke ku mupaka. Abantu bazi neza aho hantu bazi neza ko bigoye kumenya aho imipaka iri urebesheje amaso gusa.”

Hagati aho Radio Okapi yari yatangaje ko baturage bamwe bahunze bakagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, ariko nyuma y’uko imirwano ihosheje bagasubira mu ngo zabo.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo muri ako gace biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Lt Col Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma ari uko haje ubufasha bw’izindi ngabo za FARDC zikabasha gusubiza inyuma iz’u Rwanda zari zarenze umupaka.

Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hano bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga.

Lt Col Kaiko yavuze ko ibyabaye kuri uyu wa Mbere baza kubigeza kuri EJVM ikaba ari iyo izasobanura iby’iki kibazo.

Ibibazo by’ubushyamirane nk’ubu muri ako gace byatumye mu 2012 hashingwa urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *