Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 9 Mata 2020 yavanye Amb. Olivier Nduhungirehe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Ushinzwe EAC ku bwo kudashyira imbere politiki ya leta.

Iri tangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri rivuga ko mu mikorere ya Amb. Nduhungirehe yaranzwe no kugaragaza imyumvire ye, aho gushingira kuri politiki ya leta mu kazi yari ashinzwe.

Tariki ya 30 Kanama 2017 ni bwo Perezida Kagame yashyize Nduhungirehe kuri uyu mwanya, icyo gihe yari amaze imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi. Nyuma yo kumenyeshwa ko atagifite izi nshingano, yashimiye icyizere yari yaragiriwe, ndetse avuga ko azakomeza gukorera igihugu cye.

Nduhungirehe akunze gukoresha Twitter mu gutanga ibitekerezo yirekuye

Kuri uru rubuga, Olivier Nduhungirehe akunze kwirekura n’ubwo ababona ubutumwa bwe batabyakira kimwe. Hari abamushyigikira, abandi bakavuga ko atari ko yakabaye abigenza nk’umuyobozi. Buri ruhande rw’ubuzima ndetse na politiki, hose arahisanga.

Mu mupira w’amaguru

Ubusanzwe Nduhungirehe ni umukunzi wa Mukura Victory Sports. Kuri iyi kipe ndetse n’andi kimwe n’imyitwarire igaragara muri uyu mukino nk’imisifurire mibi ndetse na ruswa ntiyahwemye kubivugaho.

Ubwo Rayon Sports yikuraga mu Irushanwa ry’Ubutwari mu mpera za Mutarama 2020, Nduhungirehe nabwo yagaragaje uruhande aherereyemo, agaragaza ko atishimiye ko iyi kipe yikura mu irushanwa ndetse yishimira n’ibihano yafatiwe na FERWAFA gusa Ubuyobozi bw’iyi kipe n’abafana bavuze ko irengana, barajurira.

Nduhungirehe muri politiki

Bwa mbere ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, hari mu Kuboza 2018 ubwo Nduhungirehe yavugwagaho kuba intandaro y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo, bitewe na tweet yavuzweho ko yashyize kuri uru rubuga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu yashinje Nduhungirehe kumutukira kuri Twitter (gusa iyo tweet ntiyagaragaye) byatumye Afurika y’epfo ihamagaza George Nkosinathi Twala, wari Ambasaderi wayo mu Rwanda n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo ngo bajye inama, aherayo kugeza magingo aya.

Nduhungirehe kandi yagaragaye cyane avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi, ubwo yavugaga ku banyapolitiki bo muri Uganda bavugwaho kuba intandaro yo kutumvikana kw’ibihugu byombi nka Dr. Philemon Mateke na Gen. Maj. Abel Kandiho uyoboye Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare, CMI.

Mu mikorere ye, ni umuntu utashoboraga guceceka mu gihe abonye umuntu uvuga nabi u Rwanda cyangwa urundi ruhande rutavuga rumwe n’iki gihugu.

Kwirekura kwe ni ko kwamugushije mu mutego wo gutandukira umurongo wa politiki leta y’u Rwanda igenderaho, bikaba bitumye avanwa ku mirimo ye.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Nduhungirehe azize ikibazo cya OMS ya Tedros na Trump wa US, mujye kureba kuri twitter account ye, ibyo yavuze, ivuzivuzi gusa ridafite agaciro yirengagije ko America ariyo iyoboye isi yose dutuye. ejo mugitondo tweet ya NDUHUNGIREHE yatumye HE kuri Telephone ivuye WASHINGTON yisobanura amasaha arenga abiri yose abazwa ibya tweet y’uyu musenzi ngo ni Nduhungirehe. none finally abaye NDUHUNGIREHE nyine. nta kundi igendere, gusa ibi b iraba ntitubikuremo amasomo. abandi bakunda kuvugira Leta cyaneeee kurenza Nyirayo barebereho. ingero ni nyinshi z’abafite ivuzivuzi batazi umukino wa Politiki. example; BAMPORIKI, INTORE ZO KURI TWITTER, FACEBOOK N’AHANDI, guys Politiki ni mbi iteka ryose, kutamenya ububi bwayo ubimenya nyuma y’igihe. Nyakubahwa intore izirusha intambwe yakoze cyane kwirukana uyu mugabo wabonaga adasobanutse.

  2. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta

  3. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Nduhungirehe azize ikibazo cya OMS ya Tedros na Trump wa US, mujye kureba kuri twitter account ye, ibyo yavuze, ivuzivuzi gusa ridafite agaciro yirengagije ko America ariyo iyoboye isi yose dutuye. ejo mugitondo tweet ya NDUHUNGIREHE yatumye HE kuri Telephone ivuye WASHINGTON yisobanura amasaha arenga abiri yose abazwa ibya tweet y’uyu musenzi ngo ni Nduhungirehe. none finally abaye NDUHUNGIREHE nyine. nta kundi igendere, gusa ibi b iraba ntitubikuremo amasomo. abandi bakunda kuvugira Leta cyaneeee kurenza Nyirayo barebereho. ingero ni nyinshi z’abafite ivuzivuzi batazi umukino wa Politiki. example; BAMPORIKI, INTORE ZO KURI TWITTER, FACEBOOK N’AHANDI, guys Politiki ni mbi iteka ryose, kutamenya ububi bwayo ubimenya nyuma y’igihe. Nyakubahwa intore izirusha intambwe yakoze cyane kwirukana uyu mugabo wabonaga adasobanutse.

  4. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Nduhungirehe azize ikibazo cya OMS ya Tedros na Trump wa US, mujye kureba kuri twitter account ye, ibyo yavuze, ivuzivuzi gusa ridafite agaciro yirengagije ko America ariyo iyoboye isi yose dutuye. ejo mugitondo tweet ya NDUHUNGIREHE yatumye HE kuri Telephone ivuye WASHINGTON yisobanura amasaha arenga abiri yose abazwa ibya tweet y’uyu musenzi ngo ni Nduhungirehe. none finally abaye NDUHUNGIREHE nyine. nta kundi igendere, gusa ibi b iraba ntitubikuremo amasomo. abandi bakunda kuvugira Leta cyaneeee kurenza Nyirayo barebereho. ingero ni nyinshi z’abafite ivuzivuzi batazi umukino wa Politiki. example; BAMPORIKI, INTORE ZO KURI TWITTER, FACEBOOK N’AHANDI, guys Politiki ni mbi iteka ryose, kutamenya ububi bwayo ubimenya nyuma y’igihe. Nyakubahwa intore izirusha intambwe yakoze cyane kwirukana uyu mugabo wabonaga adasobanutse.

  5. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Pole Olivier amagambo yawe yari yarasize kure Ibikorwa byawe,ntawanga rayon ngo agire amahoro

  6. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Pole Olivier amagambo yawe yari yarasize kure Ibikorwa byawe,ntawanga rayon ngo agire amahoro

  7. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Naho Ku maturo na EDEPR no nkunga Rayon Sport yasabaga ko Leta yabunganira murahibagiwe. Yari yararengereye cyane my kwivanga muri buried kintu

  8. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Naho Ku maturo na EDEPR no nkunga Rayon Sport yasabaga ko Leta yabunganira murahibagiwe. Yari yararengereye cyane my kwivanga muri buried kintu

  9. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Nagende yangaga rayon none arayisize ntashobotse

    1. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
      NIBA AZIZE KWANGA RAYON GASHUMBA SE NAWE YAZIZE KUYANGA ? aba RAYON MWABAYE MUTE KURYA MUZI KO MURI ABANYAMAFUTI KUKI UWAKOZE IKOSA WESE MUMUHUZA NA RAYON .

    2. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
      NIBA AZIZE KWANGA RAYON GASHUMBA SE NAWE YAZIZE KUYANGA ? aba RAYON MWABAYE MUTE KURYA MUZI KO MURI ABANYAMAFUTI KUKI UWAKOZE IKOSA WESE MUMUHUZA NA RAYON .

  10. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Nagende yangaga rayon none arayisize ntashobotse

  11. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Olivier azize “ivuzivuzi”,Mineduc azira ubujura,Minisante azira kubeshya.Ugiye muli Bible,usanga ari ibyaha bizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.Wongeyeho abarya ruswa,abarwana,abasambana,abibera mu byisi gusa ntibashake imana,etc…,usanga hazarokoka abantu bake.Bazarimburwa ku munsi w’imperuka.Gusa niko byagenze ku gihe cya Nowa.Nabwo harokotse abantu 8 gusa muli miliyoni nyinshi zari zituye isi.

  12. Amb. Olivier Nduhungirehe yavanwe ku mirimo ye ku bwo kutagendera kuri politiki ya leta
    Olivier azize “ivuzivuzi”,Mineduc azira ubujura,Minisante azira kubeshya.Ugiye muli Bible,usanga ari ibyaha bizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.Wongeyeho abarya ruswa,abarwana,abasambana,abibera mu byisi gusa ntibashake imana,etc…,usanga hazarokoka abantu bake.Bazarimburwa ku munsi w’imperuka.Gusa niko byagenze ku gihe cya Nowa.Nabwo harokotse abantu 8 gusa muli miliyoni nyinshi zari zituye isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *