Amb. Valentine Rugwabiza ashobora guhabwa undi mwanya ukomeye nyuma yo kuva i New York

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, ashobora gusimbura umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye ku mwanya w’umuyobozi w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MIMUSCA).

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Rugwabiza wari umaze imyaka itanu ahagarariye u Rwanda muri Loni yasimbujwe Amb. Gatete Claver wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Amakuru avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaze guhitamo Amb. Valentine Rugwabiza nk’umusimbura wa Ndiaye wari ufite ziriya nshingano kuva muri 2019.

RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko Kandidatire ya Rugwabiza yamaze gutangwa ku bihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho mu gashami gashinzwe ibikorwa by’amahoro, yemwe muri ibyo bihugu hakaba nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kwitambika ubusabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Amakuru avuga ko u Bushinwa ari bwo butaremeza Rugwabiza, gusa bikaba byitezwe ko bubikora mu minsi mike iri imbere.

Byitezwe ko mu gihe Rugwabiza yaba yemejwe, azagera i Bangui mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bisanzwe bifite abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MIMUSCA).

By’umwihariko kuva muri Kamena umwaka ushize umuyobozi w’Abapolisi bari muri ubu butumwa ni CP Christophe Bizimungu wahoze ari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye Umufaransa Pascal Champion.

Mu buyobozi bwa MINUSCA kandi harimo Umunyarwanda Vedaste Kalima ufite inshingano z’ubuhuzabikorwa muri gahunda z’ubutabazi.

U Rwanda rufite Ingabo 1660 n’Abapolisi 459 muri ubu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *