Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ikoresha nka facebook na twitter, Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi ifite icyicaro I Bujumbura yaburiye Ababiligi batuye muri iki gihugu n’abakozi bayo ibasaba kuguma aho batuye kubera kutizera umutekano nyuma y’ibitero bya grenade byibasiye ahantu hatandukanye muri Bujumbura kuri uyu wa Kabiri.
Itangazo yashyize ahagaragara rigira riti “ Kubw’amakuru yo kwemeza, guturika gutatu, ahantu hatatu, kumvikanye muri iri joro i Bujumbura hagati ya saa moya n’igice na saa mbiri (Ahategerwa bus, Rond-point Cotebu na Avenue du peuple Murundi) byaba byiza kuguma mu rugo kugirango udahura n’ibibazo.”
?? Selon des informations à confirmer, 3 explosions dans 3 endroits distincts, ont été entendus ce soir à Bujumbura entre 19h30 et 20h00 (Gare des bus, Rond-point Cotebu, Avenue du peuple Murundi). Il est recommandé de rester chez soi afin de ne pas s'exposer.
— Belgium in Bujumbura (@BelgiumInBuja) May 25, 2021
Ibyo bitero bya grenade mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura, byumvikanye mu gihe muri iki gihugu kuwa Mbere hatangiye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati biteganyijwe ko izarangira ku itariki 28 Gicurasi 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


