cf99cbe8c8be3203d2522b8727265b

Ambasaderi Diane Gashumba yahuye na Josh Ishimwe

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden, Diane Gashumba, yakiriye mu biro bye umuhanzi Josh Ishimwe nyuma yo kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri iki gihugu mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi batumiwe gutaramira abitabiriye ibyo birori byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, aho yaririmbiye Diaspora nyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri Sweden.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ambasaderi Diane Gashumba yamuhaye ikaze ndetse anamushimira uruhare yagize mu gutuma ibirori birushaho kugenda neza.

Yagaragaje ko Abanyarwanda batuye muri Sweden bishimiye kuba barabonye umuhanzi Josh Ishimwe abaririmbira muri uwo munsi w’amateka, unibutsa urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugeza rubonye umudendezo.

Ambasaderi Gashumba yavuze kandi ko Kwibohora ari umwanya wo kuzirikana agaciro k’ubumwe, gukorera hamwe no gukomeza kubaka igihugu. Yanashimye ubutwari bw’Inkotanyi zitanze kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho no kugera ku iterambere.

Ibirori byo Kwibohora byateguwe muri Sweden byongeye kugaragaza uruhare rwa Diaspora nyarwanda n’abahanzi mu gukomeza gusigasira amateka y’igihugu no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda aho bari hose ku isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply