Umuryango wa RPF Inkotanyi watangaje ko Ambasaderi Kamali Karegesa yapfuye kuri uyu wa 11 Kanama 2020 azize uburwayi.
Mu butumwa uyu muryango wanyujije ku rubuga rwa Twitter, wagize ati: “Mu izina ry’Umuryango RPF Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru Hon. François Ngarambe arihanganisha umuryango wa Ambasaderi Kamali Karegesa witabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi. Ambasaderi Kamali azibukirwa ku kwitangira igihugu no kugikorera. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Ambasaderi Kamali Karegesa yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2011 ndetse ahagararira u Rwanda no muri Uganda. Ubu yakoraga mu bunyamabanga bwa RPF Inkotanyi.

2 Responses
Ambasaderi Kamali Karegesa yapfuye
Inkuru ibabaje cyane.twese niho tugana.Murakoze kuba mwanditse ngo “yapfuye” aho kuvuga ko “yitabye Imana”.Ibya Roho idapfa byahimbwe n’umugereki witwaga Platon.Ni ikinyoma.