Ibihugu bihana imbibi n’igihugu cya Haiti, byasabye abaturage babyo kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu.
Amerika nayo yahise itangaza ko abaturage bayo bari muri iki gihugu bagiye kuvanwayo igitaraganya.
Ni nyuma y’umutekano mucye n’akavuyo byaranzwe muri iki gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho amabandi yigabije umurwa mukuru port-au prince ikahateza imvururu.
Aya mabandi kandi yatorokesheje imfungwa zigera ku bihumbi bine ndetse abantu icumi bahatakariza ubuzima.Intandaro y’izi mvururu ni ugushaka guhirika Minisitiri w’intebe wa Haiti Ariel Henry nyuma y’uko agiye muri Kenya gushyira umukono ku masezerano yo kohereza abapolisi kurwanya ibyihebe muri iki gihugu.
Ishami rya ONU rishinzwe iby’abimukira OIM, rivuga ko mu minsi itatu gusa abagera ku bihumbi 15, ari bo bamaze guhunga ubugizi bwa nabi buvugwa ku murwa mukuru wa Hayiti, Port-au Prince.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye, yahisemo guhagarika ibikorwa byayo kubera ikibazo cyumutekano. Ejo ku wa mbere, ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze mu murwa mukuru, Port-au-Prince aho amashuri, ama banki, n’iyindi mirimo y’ibigo bya Leta ntibyakoze.


