Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirashinja Uburusiya Kohereza indenge z’intambara muri Libia ngo zitere inkunga ya gisirikare ingabo za Jeneri Khalifa Haftar, aho bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Libya.

Amerika ishinja Uburusiya ibi nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov kuwa Kabiri abwiye ingabo za Haftar ko Moscow yabahaye ubufasha mu bya gisirikare, ndetse ibiganiro bikaba bikomeje ngo hanzurwe ishyirwa mu bikorwa ryo gusaranganya ubutegetsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko indege z’intambara Uburusiya bukomeje Kohereza muri Libia ziri mu bikomeza gutuma amakimbirane amaze imyaka irenga 9 muri iki gihugu arushaho kuzamba. Umuyobozi w’Ingabo za Amerika muri Afurika mu itangazo yashyize hanze yagize ati “Igisirikare cy’Uburusiya kirwanira mu kirere kiri gutanga ubufasha bweruye bw’indege z’intambara.”

Uburusiya ntacyo buravuga ku byo bushinjwa byo Kohereza indwanyi muri Libia. Uburusiya bwagiye bwumvikana cyane mu Kohereza ingabo zabwo mu bihugu nka Syria, Ukraine, Central Africa Republic no mu bindi bice kandi byose bigakorwa mu ibanga bwikinga isi.

Kuwa 18 Gicuransi, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zafotoreye amashusho mu mujyi wa Tripoli agaragaza indege z’Uburusiya mu gace kitwa Al-Watiya mu majyepfo y’umurwa mukuru.

Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Amerika gikorera muri Afurika cyavuze kiti “Moscow iherutse kohereza abasirikare bayo n’indege z’indwanyi muri Libya mu rwego rwo gufasha Igisirikare kigenga cya Jenerali Khalifa Haftar gifite ibirindiro ku butaka bwa Libya”ground there.”

Uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ikinyamakuru kitwa Sabah cyo muri Turukiya na cyo cyatangaje ko indege z’Uburusiya umunani zo mu bwoko bwa MiG-29 na Su-24 zoherejwe muri Libya zigamije kujya gufasha Igisirikare cya Haftar. Amerika ivuga ko uburyo Uburusiya buri gufasha Haftar bweruye kandi buzakomeza kuzamura ukutumvikana n’umwuka mubi muri iki gihugu cyabaye indiri y’imvururu nyuma y’urupfu rwa Colonel Muamar Kaddafi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya
    Nta na rimwe INTAMBARA ikemura ibibazo.Akenshi birongera bikabyuka.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko barangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

  2. Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya

  3. Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya
    Russia nibyinjiremo nyine. Ko USA na allies bishe Khadafi se nkaho bamuremye isi yose igaceceka. Russia reka nayo ishyireho akayo ariko abo bose Imana izabahana

    1. Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya
      intambara sinziza ahubwo twejyere uwiteka tuzabone ubujyingo buhoraho

    2. Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya
      intambara sinziza ahubwo twejyere uwiteka tuzabone ubujyingo buhoraho

  4. Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya
    Russia nibyinjiremo nyine. Ko USA na allies bishe Khadafi se nkaho bamuremye isi yose igaceceka. Russia reka nayo ishyireho akayo ariko abo bose Imana izabahana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *