Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa ntibajya imbizi ku mwanzuro wo kwemerera RDC kongera kugura intwaro

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizivuga rumwe n’ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa, ku byerekeye gukuriraho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihano yafatiye byerekeye kugura intwaro.

Ku wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza ni bwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateraniye inteko y’akanama gashinzwe umutekano muri Loni, ikaba yarigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Congo; by’umwihariko ku ngingo ijyanye no kuvaniraho iki gihugu ibihano bikibuza kugura intwaro cyafatiwe.

Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, yagaragaje umutwe wa M23 nk’ikibazo kibangamiye umutekano wa Congo Kinshasa, gusa asaba ko hakomeza hubahirizwa ingamba iki gihugu cyashyiriweho ku byerekeye kugura intwaro n’ibindi bikoresho byo kugifasha kurinda imbibi zacyo.

Ni icyemezo cyakora cyo Amerika itavugaho rumwe n’ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa.

Nk’u Burusiya bwasabye ko ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe byavanwaho, mu rwego rwo gufasha Guverinoma yayo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe giteza ibibazo.

Intumwa ihoraho yabwo muri Loni, Vasily Alekseyevich Nebenzya, yagize ati: “Dushyigikiye ko hakosorwa vuba gahunda y’ibihano byafatiwe Guverinoma ya DRC, hagamijwe ko urwego rwayo rw’umutekano rukomera”.

Ni ibyanashimangiwe n’intumwa y’u Bushinwa yavuze ko M23 imaze igihe ihanganye mu mirwano na FARDC “ifite intwaro zigezweho”, bityo asaba ko ibihano RDC yafatiwe bivanwaho kugira ngo ibashe kugura intwaro zo guhangana n’uriya mutwe.

Ku bwa Congo Kinshasa, “biteye isoni kandi nta n’ishingiro bifite” kuba ibihano bya Loni bibuza Guverinoma ya RDC kugura intwaro zo kwirwanaho, nk’uko byatangajwe na Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Yasabye Loni guhagarika umwanzuro ubuza RDC kugura intwaro, kugira ngo ibashe gukemura ibibazo birimo icy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *