Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2017, leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zimaze guta muri yombi abimukira basaga 160 badafite ibyangombwa bibemerera kubayo, ibi bikaba byarakozwe guhera mu ntngiriro z’iki cyumweru gishize hubahirizwa itegeko rya Perezida Trump.
Ikinyamakuru The Washington, cyatangaje ko abafashwe ari abantu badafite ibyangombwa kandi iki gikorwa cyo kubafata kikaba ari igikorwa cya buri munsi.
Ifatwa ry’aba bantu ryakorewe muri za leta zitandukanye zirimo Atlanta, Chicago, New York, Los Angeles n’ahandi bikaba bikorwa n’inzego z’umutekano zirimo Polisi.
Mu kwezi kwa mbere, nibwo Prezida Trump yasohoye urwandiko ruvuga ko hari abantu basaga Miliyoni 11 b’abimukira baba k’ubutaka bw’Amerika batabifitiye uburenganzira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Prezida Trump yahise atanga uburenganzira bwo gucyura abimukira bose batabifitiye uburenganzira, abafitee ibyaha binini n’ibio ndetse n’abadafite icyaha na kimwe ariko baba ku mugabane nta burenganzira bafite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


