Bwiza

Amerika yacukije Israel

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 11 Ugushyingo 2026 saa 09:51
Amerika yacukije Israel

1457690

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Israel imaze gutera imbere mu bukungu ku buryo ishobora kujya yigurira intwaro zituruka muri Amerika idashingiye ku nkunga y’amafaranga yahabwaga na Washington.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rubio yavuze ko Israel imaze gukomera mu bukungu ku buryo itagikeneye ko Amerika iyifasha mu kwishyura intwaro igura.

Yagize ati: “Israel ubu irakize bihagije ku buryo ishobora kugura intwaro zacu, ariko tutagikeneye kuyitangira amafaranga.”

Abajijwe niba Israel izatangira kwigurira intwaro zayo guhera mu 2027, Rubio yavuze ko ari yo gahunda Perezida Donald Trump yatangaje, anavuga ko Israel ubwayo yagaragaje ubushake bwo kubikora.

Ibi bije nyuma y’uko Perezida Trump yari aherutse kuvuga ko yumvikanye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko inkunga ya Amerika igera hafi kuri miliyari enye z’amadolari buri mwaka izarangira mu Kuboza.

Gusa, Trump yavuze ko nubwo iyo nkunga yahagarara, Israel izakomeza kwemererwa kugura intwaro muri Amerika, ndetse ishobora kongera gufashwa mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.