Uyu wa 22 Gashyantare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batanu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, birimo no guhagarikirwa viza.
Aba bayobozi biganjemo abagize Komisiyo Y’igihugu y’amatora, CENI ni: Corneille Nanga, umuyobozi mukuru wa CENI, Marcellin Mukolo Basengezi, umujyanama wa Nanga, Norbert Basengezi Katintima wungirije Nanga. Abandi ni Aubin Minaku Ndjalandjoko wahoze ari umuyobozi mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko na Benoit Lwamba Bindu, Umuyobozi mukuru w’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga.
Radio Okapi iravuga ko aba bayobozi bose bashinjwa kugira uruhare muri ruswa yaranze amatora y’umukuru w’igihugu. Aya matora ni Felix Tshisekedi wayatsinze akurikirwa na Martin Fayulu utemera ko yanyuze mu mucyo. Nyuma yo kumvikana ko amatora ashobora kuba yarabayemo amanyanga, Afurika Yunze Ubumwe(AU) yasabye RDC kuba yitonze kugaragaza ibyavuye mu matora kugira ngo hakorwe ubugenzuzi ariko kuri tariki ya 10 Mutarama atangazwa budakozwe.
Ibihugu by’i Burayi nk’Ubufaransa n’Ububiligi byatangaje ko aya matora yaranzwe n’amanyanga ariko binarangira Tshisekedi arahiye nk’Umukuru w’Igihugu.
Umunyamabanga wa USA yatangaje ko ibi bihano nta ho bihuriye n’abaturage cyangwa guverinoma nshya y’iki gihugu anaboneraho ayisaba(guverinoma) kurangiza ibibazo bya ruswa, igashyira ingufu kuri demukarasi ndetse ikanubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ikibazo gihari ubu ngubu kiragira kiti : “ Ese ibi bihano byafatiwe aba bayobozi nta ngaruka bigira kuri Tshisekedi batangaje nk’uwatsinze amatora?”
Ibi bihano ku bayobozi bo muri RDC bikurikiye ibyahwe Emmanuel Ramazani Shadry, uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila yari yahisemo nk’uzamusimbura mu matora. Iki EU yavuze ko imuhagarikiye ingendo akorera hanze ndetse n’imitungo ye ikagurishwa, ahinjwa ko apanga akanakora ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Â
Â


