Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batatu b’abanye-Congo, zibashinja ibyaha bya ruswa.

Abo Amerika yafatiye ibihano nk’uko Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje, barimo Cosma Wilungula Balongelwa wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Congo Kinshasa gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN).

Barimo kandi Leonard Muamba Kanda wahoze akuriye Ishami rya RDC rishinzwe imiyoborere mu masezerano y’ubucuruzi mpuzamahanga ku nyamanswa zo mu gasozi n’ibimera (CITES), cyo kimwe na Augustin Ngumbi Amuri usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa CITES ndetse n’umujyanama mu by’amategeko wa ICCN.

Aba bagabo uko ari batatu Amerika ibashinja gukoresha imyanya yabo bakohereza mu bihugu birimo u Bushinwa inyamaswa zirimo inguge, ingagi, Okapi ndetse n’izindi nyamaswa bifashishije impushya z’incurano, ibyatumye bahabwa za ruswa.

Amerika kandi ivuga ko ibikorwa byabo bya ruswa bidahonyora gusa “kugendera ku mategeko no gukorera mu mucyo muri RDC, ahubwo binahonyora ingufu zimaze igihe kirekire zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga inyamaswa.”

Ibihano Amerika yafatiye bariya banye-Congo bibakumira gukandagiza ibirenge byabo ku butaka bwayo.

Usibye bariya bayobozi Amerika yanafatiye ibihano bibuza Rose Nsele Ngokali usanzwe ari umugore wa Kanda cyo kimwe na Esther Mwanga Wilungula wa Wilungula kwinjira ku butaka bwayo.

Iki gihugu kivuga ko gufatira ibihano bariya banye-Congo byerekana ko gishyize hamwe n’abanye-Congo bakora uko bashoboye mu guhoshya icuruzwa ry’ibinyabuzima no guteza imbere kuryoza ibyaha abayobozi bamunzwe na ruswa.

Amerika kandi yavuze ko igishyize imbere kurwanya ruswa isanzwe imunga inyungu rusange, kubangamira iterambere ry’ibihugu ndetse ikanagabanya ubushobozi bwa za guverinoma bwo guha ibyo abaturage baxo bakeneye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *