Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ibigo n’abantu bo mu Buhinde na Turukiya, ibashinja gufasha Iran kurenga ku bihano byafatiwe ibyoherezwa mu mahanga birimo peteroli ndetse n’ibigo by’indege byo muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko ibi bihano byibasiye umuyoboro w’ibikorwa by’ubucuruzi ivuga ko uyobowe n’umuhinde witwa Suniel Kumar Sharma n’umugore we, Jaspreet Preeti Shahid, batuye mu mujyi wa Chandigarh, mu Majyaruguru y’Ubuhinde.
Uretse aba bombi, ibihano byafatiwe abandi baturage babiri b’Ubuhinde bayobora ibigo byabo, ndetse n’ibigo icyenda bifitanye isano na Sharma.
Nk’uko Minisiteri y’Imari ya Amerika ibivuga, Sharma n’umugore we bashinjwa kwiyitirira inzego zishinzwe ubwikorezi bwo mu mazi z’ibihugu birimo Guyana, Eswatini na Laos.
Bivugwa ko bakoreshaga inyandiko n’impushya z’ibinyoma zigaragaza ko amato yemerewe gukoresha amabendera y’ibyo bihugu, bigatuma amato atwara peteroli ya Iran yafatiwe ibihano.
Muri ayo mato harimo n’ayakoraga mu nyungu z’igisirikare cya Iran n’imitwe igikorera mu kwaha.
Amerika ivuga ko ubwo buryo bwari bumaze nibura imyaka 12 bukoreshwa, kuva mu 2014.
Ibihano kandi byafatiwe ikigo Fugo Ground Services cyo muri Turukiya.
Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura ibikorwa by’imari by’amahanga (OFAC) cyaburiye ibigo bitwara imizigo n’abakora ubwikorezi bwo mu mazi kwitondera amasezerano bagirana n’amato akoresha amabendera y’ibinyoma, kuko bishobora kubakururira ibihano.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukurikirana abantu n’ibigo byose bifasha ubutegetsi bwa Tehran.


