Moïse Katumbi, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko we na Perezida Félix Tshisekedi bahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda inshuro eshatu mu gihe Joseph Kabila yari Perezida wa RDC, ariko ntibafatwa cyangwa ngo bafungwe kubera izo nama.
Katumbi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, ubwo yasubizaga ku bijyanye n’umubano w’abanyapolitiki ba RDC n’u Rwanda, cyane cyane ku kuba ihuriro C64 riteganya kujya i Goma guhura na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Yavuze ko guhura n’umuyobozi w’ikindi gihugu cya Afurika bidakwiye gufatwa nk’icyaha, agaragaza ko Kigali ari umujyi wo ku mugabane wa Afurika kandi ko umuntu ashobora kuwusura.
Ati: “Kigali ni igihugu cya Afurika, buri wese ashobora kuhajya kandi hari abantu banyura i Kigali. Nanjye nshobora kujya i Kigali. Nahahuriye na Perezida Kagame inshuro nyinshi, ndi kumwe na Perezida Tshisekedi.”
Katumbi yagaragaje ko ibyo biganiro byabaye mu gihe Joseph Kabila yari akiri ku butegetsi, ariko ko atigeze abata muri yombi cyangwa ngo abafunge kubera guhura na Perezida Kagame.
Katumbi yavuze ibi mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gutoteza abanyapolitiki batavuga rumwe bubashinja gukorana n'u Rwanda.
Ni Tshisekedi by'umwihariko uheruka gushyiraho amabwiriza y'uko umuntu uzemererwa kwitabira ibiganiro bihuza abanye-Congo agomba kubanza kwamagana u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
Katumbi kandi yavuze ariya magambo mu gihe C64 iteganya kujya i Goma guhura na Joseph Kabila, mu rugendo rugamije gukomeza ibikorwa byayo bya politiki no gushaka inzira y’ibiganiro byahuza impande zitandukanye zifite uruhare mu bibazo bya RDC.
C64 isaba ko hategurwa ibiganiro by’igihugu byahuriza hamwe impande zitandukanye, harimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abahuriye mu mitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo gushaka igisubizo cya politiki ku makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Kuba Katumbi yibukije inama yagiranye na Kagame ari kumwe na Tshisekedi mu gihe Kabila yari ku butegetsi, bibaye mu gihe politiki ya RDC ikomeje kurangwa n’impaka ku ruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
U Rwanda ruhakana kugira uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kuyishinja kuwushyigikira. Kigali yo ishimangira ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gifite n’impamvu zijyanye n’umutekano w’u Rwanda, zirimo ibikorwa bya FDLR.


