Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bigabanye kwishingikiriza ku idorari rya Amerika mu bucuruzi bw’akarere binyuze muri gahunda yo kwishyurana igamije gutuma ibikorwa bikorerwa ku mipaka byihuta, bihenduka kandi bikarushaho koroha.
Iyi gahunda igamije gufasha abantu ku giti cyabo n’ibigo kohereza amafaranga hagati y’ibihugu by’abafatanyabikorwa hakoreshejwe amafaranga yo mu gihugu binyuze kuri konti za banki, mobile money n’izindi nzira zemewe zo kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga, yatangaje intambwe imaze guterwa ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri, itariki ya 3 Ugushyingo 2026.
Ubwo yasobanuraga ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Sisitemu yo Kwishyurana ya Afurika y'Iburasirazuba (EAPS), Madamu Kadaga yemeje ko iyi gahunda yo mu karere izagabanya ikiguzi cy'ibikorwa, ikongera ubucuruzi mu bihugu bigize umuryango, kandi igashyiraho urufatiro rwo guhuza politiki y’ifaranga ndetse na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Yagize ati: "Uburyo bwo kwishyurana bwuzuye neza buzagabanya ikiguzi cyo gukora business, byongere ubucuruzi mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), kandi bube umusingi w'ingenzi mu guhuza politiki y’ifaranga muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n’ifaranga rimwe."
Rebecca Kadaga yasobanuye ko ubu, EAPS ihuza uburyo bwo kwishyurana mu buryo bwihuse bwa Uganda, Kenya, Tanzaniya n'u Rwanda.
Uru rubuga rwemerera amabanki y'ubucuruzi yo mu bihugu bine kohereza amafaranga hakurya y’imipaka no kubikora mu mafaranga yo mu karere, arimo Amashilingi ya Uganda, Kenya, na Tanzaniya ndetse n'Amafaranga y'u Rwanda.
Ariko, u Burundi, Sudani y'Epfo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Somaliya ntibirinjizwa mu buryo bwuzuye muri ubu buryo bwo kwishyurana, bityo bukaba bufite aho bugarukira mu karere.
Mu gukemura iki kibazo, Kadaga yavuze ko EAC yashyizeho gahunda ya “Cross-Border Payment System Masterplan mu 2025”. Iyi gahunda iteganya kwagura no kuvugurura EAPS, guhuza impushya n'amabwiriza y'abatanga serivisi zo kwishyura, no kongera ikoreshwa ry'amafaranga y'ibihugu bigize umuryango mu bikorwa byo mu karere.

