Amerika yahaye u Rwanda indi nkunga irenga miliyari 4 RWF yo guhangana na COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Peter Vrooman kuri uyu wa 24 Mata 2020 yatangaje ko iki gihugu cyongeye guha u Rwanda indi kunga irenga miliyari 4 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Miliyari eshatu zaturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, CDC (Center for Disease Control) zagenewe Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima, RBC (Rwanda Biomedical Center). Azafasha mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano no guhugura abajyanama b’ubuzima mu turere 30 tugize igihugu.

Indi miliyari imwe yatanzwe n’Abanyamerika izafasha gahunda ya USAID yitwa ‘Ingobyi’ ndetse n’impunzi ziri mu Rwanda.

Amb. Vrooman abona ko ubufatanye buzatuma iki cyorezo gicika, ati: “Ababiri baruta umwe, abagiye inama Imana irabasanga.”

Ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana na Covid-19, tariki ya 3 Mata 2020, Amerika yahaye iki gihugu inkunga ya miliyoni y’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 900 y’Amanyarwanda).

U Rwanda rumaze kugaragaramo abanduye Coronavirus 154, abantu 87 muri bo bamaze gukira nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ry’ejo tariki ya 23 Mata.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *