U Rwanda rwashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu guhagarika by’agateganyo ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 32 byawemeje.
Uyu mwanzuro watowe ku wa 13 Ugushyingo 2026, muri Komisiyo ya Gatatu y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe imibereho myiza, ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.
Ibihugu 133 birimo u Rwanda, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Burusiya, Canada, Australia, Brésil, Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, Turikiya na Mexique byagaragaje ko bishyigikiye uyu mwanzuro.
Ibindi 33 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, Arabie Saoudite, Iran, Iraq, Pakistan na Qatar byawurwanyije, mu gihe ibihugu 16 byahisemo kutagira uruhande bibogamiraho.
U Rwanda rwashyigikiye uyu mwanzuro nyuma y’imyaka hafi 20 ruvanye igihano cy’urupfu mu mategeko yarwo. Mu 2007, iki gihano cyakuweho gisimbuzwa igifungo cya burundu.
Uyu mwanzuro wateguwe n’u Busuwisi bufatanyije na Mexique. Ibyo bihugu byagaragaje ko kwiyongera kw’abantu bicwa bashingiye ku bihano by’urupfu bituma hakenewe imbaraga zo kurengera uburenganzira bwa muntu no kwimakaza ubutabera.
U Busuwisi bwagaragaje ko uyu mwanzuro utanga icyizere ku bantu bakatiwe igihano cy’urupfu bategereje ko gishyirwa mu bikorwa, barimo abagore n’abageze mu zabukuru.
U Bufaransa na bwo bwishimiye ibyavuye muri iri tora, buvuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukuraho burundu igihano cy’urupfu ku Isi.
Raporo ya Amnesty International ku bihano by’urupfu byashyizwe mu bikorwa mu 2025 igaragaza ko nibura abantu 2.707 biciwe mu bihugu 17 nyuma yo gukatirwa n’inkiko.
Uyu mubare wiyongereyeho 78% ugereranyije n’abantu 1.518 bishwe mu 2024.
Iyo raporo kandi igaragaza ko mu 2025 abantu nibura 2.334 bakatiwe igihano cy’urupfu mu bihugu 48, mu gihe abandi 25.508 bari bafunzwe bategereje ko ibihano bakatiwe bishyirwa mu bikorwa.


