Amerika yatangiye guhigisha uruhindu Perezida wa Venezuela n’abandi batanu

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 zashyizeho akayabo k’amadolari miliyoni 15 (arenga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda) zo guhemba umuntu uzatanga amakuru afatisha Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro ndetse n’abandi bayobozi bakuru batanu zishinja ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge bya ‘Cocaine’.

Uyu mukuru w’igihugu arashinjwa ubu bucuruzi bw’amagana y’amatoni ya ‘Cocaine’ ngo anyuza ku mupaka uhuza igihugu ayoboye na Colombia, afatanyije n’ibyegera bye ndetse na bamwe mu basirikare bakuru bo muri Colombia bafatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Perezida Maduro arashakwa ndetse n’abo bafatanyije ubu bucuruzi barimo: Diosdado Cabello wahagarariye inteko ishinga amategeko ya Venezuela, Minisitiri w’Ingabo Vladimir Padrino Lopez, Hugo Armando Carvajal Barrios wahoze ayoboye urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, Rt. Gen. Cliver Antonio Alcala Cardones ndetse n’uhagarariye urwego rw’ubutabera, Maikel Moreno.

Igikorwa cyo guhiga aba bayobozi cyemejwe n’umushinjacyaha mukuru Bill Barr nyuma yo gusuzuma ibyo bashinjwa muri New York na Miami. Uyu mushinjacyaha avuga ko Perezida Maduro yakoze ibi byaha mu gihe kirenga imyaka 20.

Uwo Amerika ishatse ntimubura

Ubusanzwe ntabwo Perezida Maduro yumvikana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitewe ahanini no kudahuza umurongo wa politiki, ahubwo Maduro yahisemo kuyoboka inzira z’ibihugu birimo Uburusiya. Ashinjwa gushyira ahabi ubukungu bw’igihugu ndetse ntiyemere n’inkunga yo gufasha abaturage iturutse muri Amerika. Zimufata nk’umuyobozi w’igitugu ndetse ntizimwemere nk’Umukuru w’Igihugu, ahubwo zigafata utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Juan Guaidó nk’aho ari we Perezida.

Ibyaha birimo kuyoboza igitugu, gushyigikira no gutera inkunga ni byo abayobozi barimo Saddam Hussein wayoboye Iraq, Muammar Qaddafi, Osama bin Laden n’umuhungu we, Hamza bin Laden ndetse na Gen. Qassem Soleimani bazize, birangira bishwe barashwe.

Saddam Hussein yishwe n’ingabo z’Amerika mu 2006. Icyo gihe yashinjwaga kuyobora ibitero byagabwaga muri Israël ndetse no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda. Muammar Qaddafi yishwe n’ingabo z’umuryango wa OTAN ugizwe n’ibihugu birimo Amerika nyuma y’ibikorwa byo kwica abaturage yari amaze iminsi ashinjwa, yavuzweho kandi gufasha imitwe y’iterabwoba yagabaga ibitero mu bihugu by’i Burayi.

Osama bin Laden yishwe mu 2011, aho yari akurikirwanweho kuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda ndetse akaba yarashinjwe kugira uruhare mu iraswa ry’ibiro bikuru bya gisirikare (Pentagon) n’amagorofa ‘World Trading Center’ mu 2001, ubuzima bw’abantu barenga 2977 bugatikiriramo, abarenga 25,000 barakomereka.

Umuhungu wa Osama, Hamza bin Laden yishwe mu 2019 azira kuba ari umuyobozi wa Al Qaeda ndetse yari yaranahigiye guhorera se. Uyu Amerika yamubonaga ngo ushobora kuzabangamira inyungu zayo n’abaturage, kimwe na Gen. Qassem Soleimani, umusirikare mukuru muri Iran wishwe mu ntangiriro za Mutarama 2020.

Ryaba ari ryo herezo rya Perezida Maduro?

Mu mateka y’Amerika, umuntu ishatse ntabwo imubura n’ubwo hari igihe bitwara igihe kinini, bigasa n’ibyibagiranye nk’uko byagenze kuri Osama bin Laden wishwe nyuma y’imyaka 10 World Trading Center na Pentagon hagabwe igitero cy’indege.

Amerika ni igihugu gifite ubutasi bukomeye cyane, kandi bukora mu mabanga agoye kuvumbura. Uretse n’ibi, uwo ishaka imushoraho akayabo k’amafaranga azahabwa umuntu uzamufata cyangwa se agatanga amakuru azatuma afatwa. Intwaro zayo z’ibanze ni ubutasi ndetse imitwe y’ingabo zidasanzwe (Special force).

Keretse ko na none guta muri yombi Umukuru w’Igihugu ukiri kuri uyu mwanya bigoye kuko afite ingabo, afite ibihugu bakorana nk’Uburusiya ku buryo igikorwa cyo kumuhinga gishobora kubamo intambara cyangwa igisa nayo, ubuzima bw’abaturage bukaba bushobora kugenderamo nk’uko byagaragaye mu bihugu byinshi byaranzwe n’amakimbirane bikaba ngombwa ko impande zishyamiranye zegura intwaro.

Gufata Perezida Maduro kandi byagorana muri iki gihe ari guhigwa hamwe n’abandi bayobozi barimo abasirikare bakuru nka Minisitiri w’Ingabo. Amateka atwereka ko bizarangira Amerika ifashe Perezida Maduro ariko umubano n’ibindi bihugu bisa n’itavuga rumwe n’Amerika byongera Maduro amahirwe yo yakomeza kwidegembya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amerika yatangiye guhigisha uruhindu Perezida wa Venezuela n’abandi batanu
    ahaaaaaass!!!!!!! Ntibyoroshye bazanaturangiza nibareke corona nayo ntitworoheye

  2. Amerika yatangiye guhigisha uruhindu Perezida wa Venezuela n’abandi batanu
    ahaaaaaass!!!!!!! Ntibyoroshye bazanaturangiza nibareke corona nayo ntitworoheye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *