Amwe mu matariki yaranze ibitero bikomeye by’umutwe wa Al-Qaeda 1988-2008

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, washinzwe kuwa 11 Kanama 1988. Ni nyuma y’inama yahuje Osama Bin Laden wari umuherwe wo muri Arabia Sauditte , impuguke mu buzima n’imitekerereze Dr Fadl n’impuguke mu ntambara nyobokamana Zawahiri, i Peshawar, muri Pakistan.

Dore andi matariki y’ingenzi mu bitero bya Al Qaeda

Tariki ya 7 Kanama 1990: Ingabo z’Abanyamerika zageze muri Arabia Sauditte , aho zari zije kugaba ibitero ku gihugu cya Iraq cyayoborwaga na Saddam Hussein wari waramaze kuvuga ko ari indwanyi y’intambara ntagatifu( Mujahedeen).

Mu mwaka 1991, Iki gihe Osama Bin Laden wari ushyigikiye Sadam Hussein yahisemo kuva muri Arabia Sauditte yerekeza muri Sudan kugirango akomeze abone uko ategura imigambi yo gufasha guverinoma ya Iraq yari yibasiwe n’ibitero by’Abanyamerika.

Tariki 29 Ukuboza 1992: Al Qaeda bwa mbere yagabye igitero kuri Hotel Gold Mihor mu mugi wa Aden muri Yemen. Iki gitero cyahitanye abantu 2.

Tariki 6 Gashyantare 1993: Isi yose nibwo yamenye Al Qaeda , ubwo yagabaga igitero simusiga ku nyubako y’ubucuruzi ya World Trade Center mu mugi wa New York muri Amerika. Iki gitero cyaguyemo abantu 6, mu gihe abagera ku 1,000 bakomeretse bikomeye.

Tariki ya 4 Ukwakira 1993: Al Qaeda yagabye igitero ku bakorerabushake ba Amarika mu ntambara yo muri Somalia , yicamo abagera kuri 18. Ni igitero cyabereye mu gace ka Black Hawk Down muri Somalia.

Mu mwaka 1994: Ingabo za Al-Qaeda zahaye ubufasha bw’indege irimo imiti yo kuvura inkomere . Dr Fadl wari umwe mu bayobozi bakuru ba Al Qaeda yajyanye n’abavuzi b’uyu mutwe bagamije gushaka amakuru arebana n’ibirindiro by’ingabo za Amerika byari mu mburasirazuba bw’isi.

Mu mwaka 1996 : Osama Bin Laden yasubiye muri Afghanistan. Aha muri Afghanistan yari ahafite inshuti, Mullah Omar wayoboraga guverinoma y’inyeshyamba z’aba Talban.

Mu mwaka 1997: Al Qaeda yahagaritse ibitero yarimo kugaba ku baturage basanzwe, Zawahiri wari wungirije Bin Laden yahise apanga kugaba ibitero ku gihugu cya Misiri mu ibanga rikomeye.

Tariki 17 Ugushyingo 1997: Zawahiri yagabye igitero cy’ubwiyahuzi ku I Luxor mu gihugu cya Misiri, gihitana abantu 62.

Tariki 22 Gashyantare 1998, Bin Laden yahamijwe icyaha cyo gutamba Abanyamerika 2 mu mihango y’igitambo gitambwamo intama mu idini ya Islam. Gusa aha Bin Laden yaburanishijwe adahari.

Tariki 7 Kanama 1998: Al Qaeda yagabye ibitero kuri Ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzania. Ibi bitero byo muri Afurika y’Iburasirazuba byahitanye abantu 223.

Tariki 20 Kanama 1998: Leta zunze ubumwe z’Amerika zagabye ibitero byeruye ku birindiro by’uyu mutwe byari muri Sudan na Afghanistan.

Muri Kamena 2001: Ikigo cya Bin Laden cyitwaga al-Qaeda group cyihuje n’ikigo al-Jihad group cyayoborwaga na Zawahiri nk’ikimeyetso gikomeye cyo guhuza imbaraga z’amafaranga ku mpande z’aba bayobozi b’umutwe wa Al Qaeda.

Kuwa 11 Nzeri 2001: Uyu mutwe wari umaze kubona ubushobozi ntagereranwa mu bukungu, wayobeje indege yari itwaye abagenzi igonga inyubako ndende I New York Muri Amerika abantu 2,974 bitaba Imana.

Mu Ukwakira 2001 : Ingabo za Amerika zinjiye muri Afghanistan zigamije gukuraho guverinoma y’aba Taban yari imaze imyaka ikabakaba 10 zigaruriye umurwa mukuru.

Mu Ugushyingo 2001, Bin Laden wari ukiri muri Afghanistan yatorotse ingabo za Amerika nyuma y’imirwano ikomeye n’ingabo z’aba Talban bari zimucumbikiye yabereye mu gace ka Tora Bora.

Tariki 11 Mata 2002; Al Qaeda byakekwaga ko yasenyutse yagabye igitero ku rusengero rw’Abakirisitu muri Tunisia.

Kuwa Werurwe 2003: Leta zunze ubumwe za Amrika zinjiye mu gihugu cya Iraq. Intego nyamukuru ingabo za Amerika zari zifite kwari uguhirika ubutegetsi bwa Saddam Hussein no guhagarika icurwa ry’intwaro kirimbuzi.

Kuwa 12 Gicurasi 2003: AL Qaeda yagabye ikindi gitero mu murwa mukuru wa Arabia Sauditte abantu 27 bahasiga ubuzima.

Tariki ya 16 Gicurasi 2003 kandi , umwiyahuzi ukorera Al Qaeda yiturikirijeho igisasu I Casablanca muri Marroc , abantu 45 bahaburira ubuzima.

Tariki 20 Ukuboza 2003: Al Qaeda yagabye igitero ku kigo cy’Abongerea gicukura Peteroli muri Turkey. Iki gihe uwari wahawe inshingano zo kuvugira Al Qaeda yabwiye itangazamakuru ko ari igitero cyo kwereka abibwirako umutwe wasenywe n’ibitero byo muri Afghanistan bibeshye.

Tariki 11 Werurwe 2004: Abantu 191 Baguye mu gitero cyagabwe na Al Qaeda mu murwa mukuru wa Spain , Madrid.

Tariki ya 17 Ukwakira 2004: Umunya Jordaniya Abu Musab al-Zarqawi, wahombejwe n’ibitero by’ingabo za Amerika muri Afhganistan yiyemeje guhuza imbaraga na Al Qaeda : Ihita imushinga ibikorwa byayo byose byari muri Iraq.

Kuwa 7 Nyakanga 2005: Abantu 52 baguye mu gitero cy’umwiyahuzi mu Bwongereza.

Tariki ya 8 Kamena 2006: Al-Zarqawi,wayoboraga al-Qaeda muri Iraq yishwe n’ingabo za Amerika.

Muri Gicurasi 2007: Dr. Fadl wari umaze imyaka 6 afungiwe mu murwa mukuru wa Misiri (Cairo) yararekuwe yiyemeza kuba umwanzi karundura wa Al Qaeda avugako itarwana intamara ntagatifu nkuko bayishinze bakora ahubwo ko ari umutwe w’abagizi ba nabi.

Muri Werurwe 2008 : Umuyobozi wungirije w’umutwe wa Al Qaeda , Zahawari yasohoye ibaruwa y’impapuro 200 , igaragaza akababaro uyu mutwe watewe n’amagambo Dr. Fadl yatangaje agifungurwa.

Tariki 2 Kamena 2008 : Al-Qaeda yigambye igitero cya nyuma cyagabwe kuri Ambasade ya Danemark muri Pakistan.

Tariki 2 Gicurasi 2011: Nibwo Leta zunze Ubumwe zsa Amerika zatangaje ko zivuganye Osama Bin Laden , mu gitero cyakozwe n’abasirikare b’inzobere mu kurwanya iterabwoba bagera kuri 16.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *