Amwe mu mayeri akoreshwa n’abatekamutwe bibasira RSSB

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, kiravuga ko kimaze iminsi cyibasiwe n’abatekamutwe bagerageza kwishyuza amafaranga y’umurengera bakoresheje amayeri atandukanye arimo gutanga serivisi z’ubuvuzi zitari ngombwa no gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano.

Ibi biri gukorwa na farumasi n’amavuriro amwe akunze gushaka kwishyuza amafaranga y’inyongera, gutwara serivisi nyinshi ndetse no gukoresha ‘ordonnances’ n’inyemezabwishyu z’impimbano.

Ibikorwa by’uburiganya akenshi bikubiyemo guhuza ibikorwa, bimwe bigoye na bimwe byoroshye kubishyira mu bikorwa nk’uko bitangazwa na The New Times.

Mu byoroshye nk’uko bitangazwa, harimo kwandikira abarwayi imiti idakenewe n’ukuntu amavuriro na za farumasi bitanga inyemezabwishyu z’amafaranga y’umurengera no kwishyuza serivisi z’ubuvuzi zitigeze zitangwa.

Umufarumasiye (pharmacist) yatangarije ikinyamakuru The New Times ko ikindi gikorwa kimaze imyaka gikorwa ari aho umunyamuryango wa RSSB asura ivuriro cyangwa umuganga agasaba ko yandikirwa imiti y’undi muntu hanyuma akishyurwa kuri konti y’umugenerwabikorwa wa RSSB muri gahunda y’ubuvuzi.

Andi mayeri akoreshwa n’abatanga serivisi z’ubuvuzi ni ukwigana inyemezabwishyu yavuye ku rindi vuriro bakajya kwishyuza RSSB.

Ibi bikaba bigaragara igihe inyemezabwishyu z’umurwayi umwe zishyikirijwe RSSB inshuro nyinshi havugwa ko umurwayi yavuwe kenshi mu by’ukuri yaravuwe inshuro imwe.

Indi mikorere ivugwa ni iy’amavuriro ajya ku bigo by’amashuri akagambana n’abayobozi babyo ngo bashishikarize abanyeshuri babyo, bafite ubwishingizi bwo kuvurwa, kujya kuri ayo mavuriro kwisuzumisha no kwivuza.

Andi mavuriro nayo akoresha amayeri ateye amakenga nko gukora inzira zidakenewe no gusuzuma ku barwayi babo hagamijwe kuzamura ibyo bahabwa nk’imiti no kongera inyemezabwishyu.

Undi mufarumasiye wavuganye n’iki kinyamakuru avuga ko hari n’aho bagiye basanga amavuriro akorera ibikorwa byo gupima inda abagore bizwi neza ko bacuze kugirango gusa babone amafaranga.

Intege nke zivugwa muri sisitemu iriho ni uburyo bw’imikoranire hagati ya RSSB n’abatanga serivisi.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko biha icyuho abakozi ba RSSB mu mavuriro no mu bitaro cyo gukoreshwa nabi kimwe n’uburiganya butandukanye butamenyekana.

Ku ruhande rwabo, abayobozi ba RSSB bavuga ko mu bikorwa bakunze kubona harimo guhinduranya amakarita y’abanyamuryango n’abarwayi kugira ngo bahabwe inyungu z’ubuvuzi ku muntu utujuje ibisabwa kimwe n’abatanga serivisi birengagiza amahame y’umwuga hagamijwe inyungu no kwishyurwa umurengera.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe inyungu muri RSSB, Regis Hitimana, yatangarije The New Times ko bagaragaje ko kwibasirwa n’uburiganya byiyongera bitewe no kutagira uburyo bwihuse bwo kugenzura kwinjira no gusohoka, ndetse n’uburyo bwo kwishyuza, kubura abakozi bahagije kandi bahuguwe kugirango bakore isesengura, gukurikirana no kugenzura ubuvuzi bikenewe.

Ati: “Intege kandi zigaragara mu kudakoresha bihagije amakuru adahagije mu gucungana n’uburiganya no kubura ibikoresho byerekana uburiganya.”

Hitimana yavuze ko guhera muri Kamena 2019 kugeza ubu uburiganya bugera kuri 73,664.210 bwagaragaye kandi bukitabwaho muri gahunda ebyiri z’ubwishingizi bw’ubuzima bwa RSSB.

Hitimana yavuze ko mu buryo abaturage bashobora kugira uruhare mu gukumira uburiganya harimo kwirinda guhanahana amakarita y’abanyamuryango n’abagenerwabikorwa batujuje ibisabwa, kugenzura no gushaka ibisobanuro mbere yo gushyira umukono ku nyemezabwishyu bahabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *