Bwiza
ads

Andre Onana yarusimbutse

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 15:20
Iminota 1 yo gusoma
Andre Onana yarusimbutse

1384619

Umunyezamu wa Manchester United, Andre Onana, yakoze impanuka y’imodoka muri Turukiya, ariko aza kurokoka nta bikomere bikomeye agize.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje, uyu Munya-Kameruni w’imyaka 30, usigaye akinira Trabzonspor ku ntizanyo ya Manchester United, yakoze iyi mpanuka mu gace ka Trabzon.

Amakuru avuga ko imodoka yagonze iya Onana imuturutse inyuma.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Yomra, aho inzego z’ubutabazi zahise zihagera zisanga ibice by’imodoka byatataniye mu muhanda.

Onana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma ry’ubuzima, nyuma aza gusezererwa.

Amakuru yatangajwe avuga ko yari kumwe n’abo mu muryango we, ariko ntiharamenyekana niba umugore we n’umuhungu we bari kumwe na we muri iyo modoka igihe impanuka yabaga.

Perezida wa Trabzonspor, Ertuğrul Doğan, yemeje ko Onana yakoze impanuka, anatangaza ko ameze neza.

Yagize ati: “Andre Onana yakoze impanuka yo mu muhanda mu masaha y’umugoroba. Nta kibazo afite, kandi tumwifurije gukira vuba.”

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’amasaha make Onana afashije Trabzonspor gutsinda Hearts of Midlothian ibitego 2-0 mu mukino wa UEFA Europa Conference League.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.