Bwiza

Umukinnyi wateye umusifuzi ibuye yahawe imyaka 8 adakina

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 08:32
Umukinnyi wateye umusifuzi ibuye yahawe imyaka 8 adakina

1490389

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ecuador, Jhon Perlaza, yahagaritswe imyaka umunani mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru nyuma yo gutera ibuye umusifuzi wari mu kazi.

Ibi byabereye mu mukino wahuje Club Ciudad de Yantzaza akinira na Club Rio Aguarico FC, ku wa 17 Ukwakira 2026, mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona ya Ecuador.

Ibyo byabaye ku munota wa 96 w’umukino, ubwo Perlaza yateraga ibuye rigakubita umusifuzi wungirije witwa Lenin Giovanni Ojeda Nunez, bikamuviramo gukomereka bikomeye no gukenera kubagwa. Yahawe iminsi 60 yo kwitabwaho kugira ngo akire.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ecuador (FEF) ryatangaje ko komite ishinzwe imyitwarire yafatiye Perlaza ibihano byo kumuhagarika kugeza ku wa 19 Ukwakira 2034. Ryavuze kandi ko rizasaba FIFA ko ibyo bihano byubahirizwa ku rwego mpuzamahanga.

Ikipe ya Yantzaza na yo yaciwe amande ya $2,000, yiyongeraho $4,369.73 yo kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu buvuzi bw’uwo musifuzi.

Iyi kipe yatangaje ko yamaganye icyo gikorwa, inavuga ko yahise yirukana Perlaza nyuma yo kumenya ko ari we wagikoze.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.