Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Jürgen Klopp, yanenze imiyoborere ya FIFA ayobowe na Gianni Infantino, avuga ko uyu muryango ukeneye impinduka kugira ngo umupira w’amaguru wongere kuyoborwa neza.
Klopp yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino u Budage burahuramo n’u Buholandi muri UEFA Nations League.
Uyu mutoza yavuze ko atari yiteze ko imiyoborere ya FIFA yashobora kurushaho kuba mibi nyuma y’igihe Sepp Blatter yari ayoboye uyu muryango, ariko ko ibyabaye nyuma yaho byamuhaye isomo.
Yagize ati: “Abantu benshi bemeranya ko hakenewe impinduka. Natekerezaga ko ibintu bitashoboraga kurushaho kuba bibi nyuma ya Sepp Blatter, ariko hari umuntu wabigezeho.”
Klopp yongeyeho ko FIFA ikwiye kuyoborwa n’abantu bashyira imbere iterambere ry’umupira w’amaguru, aho kuyoborwa n’abaharanira inyungu z’amafaranga.
Gianni Infantino ayoboye FIFA kuva mu 2016, akaba ateganya kongera kwiyamamaza muri Werurwe 2027.
Mu byo amaze kunengwa harimo gahunda yo guha abashoramari bigenga imigabane ingana na 20% mu kigo gishya cyari gushingwa na FIFA, kikajya gicunga uburenganzira bw’ubucuruzi bw’amarushanwa yayo, harimo n’Igikombe cy’Isi.
Iyo gahunda yari ifite agaciro kagereranyijwe kuri miliyari 4.2 z’amadolari ya Amerika, ariko yateje impaka mu buyobozi bw’umupira w’amaguru, aho amashyirahamwe nka UEFA, AFC na CONCACAF yanenze Infantino kutagisha inama inzego bireba mbere yo gufata ibyemezo.
Nyuma y’izo mpaka, FIFA yaje guhagarika iyo gahunda.


