Bwiza

Ambasaderi Bizimana yasuye Amavubi muri Mali mbere y’umukino

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 08:07
Ambasaderi Bizimana yasuye Amavubi muri Mali mbere y’umukino

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Festus Bizimana, usanzwe akorera muri Senegal, yasuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, n’umutoza wayo Stephen Constantine, i Bamako muri Mali.

Uru ruzinduko rwabaye mbere y’umukino Amavubi agomba guhuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027).

Mu butumwa yahaye abakinnyi n’abatoza, Ambasaderi Bizimana yabibukije ko bafite inkunga y’Abanyarwanda bose, abasaba kwitwara neza muri uyu mukino.

Yabagejejeho kandi ubutumwa bwo kubatera imbaraga bwaturutse ku Banyarwanda baba muri Mali, Senegal, Gambia, Guinea-Bissau na Cabo Verde.

Amavubi arakina na Mali, izwi ku izina rya Les Aigles, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade du 26 Mars i Bamako.

Uyu mukino uratangira saa tatu z’ijoro ku isaha y’u Rwanda (21:00), akaba ari saa mbiri z’ijoro ku isaha ya Mali (20:00).

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.