Bwiza

Mali yatsinze Amavubi

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 21:41
Mali yatsinze Amavubi

1468339

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Mali ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, bituma Mali iyobora Itsinda K n’amanota icyenda.

Uyu mukino wabereye kuri Stade du 26 Mars i Bamako muri Mali, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.

Amavubi ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 29, ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku mupira yari ahawe na Iradukunda Elie Tatou.

Mali yishyuye iki gitego ku munota wa 42, ubwo Kamory Doumbia yatsindaga nyuma yo guhabwa umupira na Amadou Haidara. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeye kujya imbere ku munota wa 57, ubwo Phanuel Kavita yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Kwizera Jojea.

Icyakora, Mali ntiyatinze kwishyura kuko ku munota wa 63, Moussa Kounfolo Yeo yatsinze igitego cya kabiri cy’iyi kipe, yishyura Amavubi.

Mali yakomeje gusatira izamu ry’Amavubi ishaka igitego cy’intsinzi, iza kukibona binyuze kuri Mamadou Camara, watsinze ku 85 w’umukino ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Umukino warangiye Mali itsinze ibitego 3-2, yegukana amanota atatu ayigeza ku icyenda, mu gihe Amavubi yagumye ku manota atandatu.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Cap-Vert yatsinze Liberia ibitego 4-2, igira amanota atatu.

Amavubi agomba guhita agaruka i Kigali, aho azongera guhura na Mali mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro saa Tatu z’ijoro.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.