Umutoza ukomoka muri Romania ufite ubwenegihugu bw’u Budage, Andreas Andrei Spiers watoje APR FC kuva mu 2013 kugeza mu 2014 anayigeza ku mukino wa nyuma muri CECAFA yabereye muri Sudan batsinzwe na Vitalo FC yo mu Burundi, yemeza ko yavuye mu Rwanda ababajwe no kutagera ku ntego yari yazanye mu Rwanda ndetse bikiyongeraho no kuba yarahavuye adafashije na Rayon Sports.
Uyu mutoza wavukiye i Burcharest mu 1962 yaganiriye na Bwiza.com ku mupira w’u Rwanda yigeze kugiramo uruhare mu gushakisha abakinnyi bafite impano ndetse imyaka yamaze mu Rwanda akaba yaragize uruhare mu iterambere ry’umupira w’abakinnyi bakiri bato.
Andreas yavuze ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka w’2007 ariko akaba yarazanwe n’imwe mu ntara yo mu Budage yari ifitanye umubano n’u Rwanda kuko bamuzanye bashaka ko afasha abakinnyi b’Abanyarwanda bato gukina umupira ukabatunga.
Abadage bamuhisemo kuko bari bamuziho ubunararibonye kuko yakinnye umupira mu makipe yabigize umwuga, atoza amakipe menshi muri Romania no mu Budage ndetse akaba yarize amasomo yo kwigisha siporo kugeza muri kaminuza.
Andreas ageze mu Rwanda yanahawe inshingano yo kuba umujyanama mu bya tekeniki muri FERWAFA no muri APR FC ndetse akazi ke avuga ko n’ubwo katamworoheye ariko yaje no kugira ngo amahirwe yo kugirwa umutoza w’iyi kipe, avuye muri ‘academy’ yayo.
Uyu mugabo avuga ko hari ibyo yasize adakoze ubwo yatandukanaga na APR FC, akanishimira ibyo yayikoreye mu gihe gito.
Agira ati: “U Rwanda ni igihugu nabonye gifite abayobozi beza bakunda abaturage babo, ahantu hose hari isuku, nta muntu utakwifuza gutanga umusanzu we mu Rwanda kugirango rutera imbere. Ni yo mpamvu ubwo natandukanaga na APR narababaye ariko bibaho mu buzima. Navuye aho kubera igitutu ubwanjye nishyizeho kuko nashakaga kugira APR ikipe itinyitse muri Afurika. Nari mfite abakinnyi beza niba wararebye APR nyitoza yakinaga umupira kuko njye nigisha gukina umupira, ntabwo nshobora gutoza umukinnyi udakina ibishimisha abafana, ni byo biba byabazanye. Nifuzaga gusigira Abanyarwanda urwibutso ariko ntabwo nahatinze ni byo bimbabaza.”
Andreas yanavuze ko yababajwe no kugenda adatoje Rayon sports akomoza no ku bafana bayo, ati: “Mu myaka namaze mu Rwanda abakinnyi benshi nagize uruhare mu kubazamurira icyizere, bamwe banaje gukina hano mu Burayi n’ubwo nifuzaga ko bazakina mu makipe aruta ayo bagiyemo ariko icyambabaje kurushaho ubwo navaga muri APR, hari uwambwiye ngo waje muri Rayon Sports ariko nahise nkomereza ahandi ariko ndacyari umutoza ufite ubushobozi. Rayon Sports ishatse ko nyitoza ntabwo byaba ari akazi gusa ahubwo byanamfasha gusigira urwibutso Abanyarwanda nk’uko nabyifuza. Nakunze abafana bayo bayikunda kandi ukabona ko bitanga.”
Andreas Spiers avuga ko ubwo yatozaga APR FC, Abanyarwanda bagomba kumwibukira ku abakinnyi benshi yatoje barimo abahise bajyanwa mu kipe nkuru ubwo yahinduraga politiki, igakinisha Abanyarwanda gusa. Mu bo avuga harimo Rwatubyaye Abdoul, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Fiston Nkinzingabo, Nova Bayama, Sekamana Maxime, Rwabugiri Omar, Mubumbyi Barnabe na Benedata Janvier.
Yatandukanye na APR FC ari we usezeye nyuma yo guhagarikwa imikino itanu kubera kutishimira imisifurire mu mukino yanganyijemo na A.S Kigali. Yageze aho apfukamira umusifuzi kubera imisifurire binamuviramo koherezwa mu bafana. Yasize APR ku mwanya wa mbere n’amanota 40.





2 Responses
Andreas Spiers watoje APR FC yavuze ibyamubabaje birimo no kugenda adatoje Rayon Sports
Ninde wamubujije kuyitoza c yari yabuze ibyo avuga????????????????????????????
Andreas Spiers watoje APR FC yavuze ibyamubabaje birimo no kugenda adatoje Rayon Sports
Ninde wamubujije kuyitoza c yari yabuze ibyo avuga????????????????????????????