Ange Kagame n’umugabo we mu basusurukijwe na Adekunle Gold wataramiye i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, bari mu baraye bitabiriye igitaramo umuhanzi Adekunle Gold yakoreye i Kigali.

Uyu munya-Nigeria yaririmbye mu gitaramo cya ‘Movember Fest’ cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero, dore ko ari we muririmbyi mukuru wari ukirimo.

Indirimbo za Adenkule zirimo ‘Pretty Girl, Gold na It is what it is’ ziri mu basusurukije abitabiriye kiriya gitaramo biganjemo inkumi.

Uyu muhanzi wataramiraga ku nshuro ye ya mbere mu mujyi wa Kigali, yavuze ko umutima we wanyuzwe n’abitabiriye kiriya gitaramo.

Yunzemo ko n’ubwo Kigali iri kure y’iwabo muri Nigeria ariko ko na yo ayifata nk’iwabo mu rugo ha kabiri.

Mu bandi bahanzi bitabiriye kiriya gitaramo harimo Gabiro Guitar na Kenny Sol.

Gabiri yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Amahirwe’ imaze imyaka umunani isohotse, ‘Koma’ yasohoye mu byumweru bine bishize, ‘Karolina’ yakoranye n’itsinda rya Dream Boys, ‘Byakubera’ yatumye akundwa n’abatari bake ndetse n’indirimbo ‘Igikwe’ yasusurukije abatari bake.

Umuhanzi Kenny Sol we yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Agafire’, ‘Haso’ n’izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *