Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Ange Kagame, yamaganye inkuru yatambutse mu kinyamakuru The Guardian ivuga ko yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo.
Iyi inkuru yanditswe n’Umwongerezakazi, Michela Wrong, itangazwa na The Guardian kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.
Ni inkuru yatangajwe habura iminsi itatu ngo hizihizwe umwaka umwe ushize umuhanzi Kizito Mihigo aguye muri kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali, aho ‘yiyahuriye akoresheje amashuka yaryamagamo’ nk’uko itangazo rya Polisi y’u Rwanda rimubika ryabisobanuye.
Inkuru ya Wrong ifite umutwe ugira uti: “Rwanda: The Dove’s music united a nation torn by genocide. Why did he die in a cell?”
Ugenekerereje mu Kinyarwanda iyi nkuru ivuga ko “Mu Rwanda, umuziki w’inuma wahuje igihugu cyari cyaracagaguwe na Jenoside. Kuki yapfiriye muri kasho?”
Madamu Wrong muri iyi nkuru agaruka ku buzima bwa Kizito Mihigo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umubyeyi we, urugendo rwe mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, imikoranire ye n’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda yatumye akatirwa imyaka 10 y’igifungo, uko yababariwe n’umukuru w’igihugu ndetse n’uko yashatse guhunga igihugu bikongera ku muganisha mu buroko ari na bwo yaguyemo.
Ni inyandiko ndende ivuga ingingo nyinshi zitandukanye, gusa hari izo abenshi mu Banyarwanda bamaganye bavuga ko ziciriritse, ndetse bakanashinja uriya mwanditsi kudakora ubushakashatsi ngo amenye ukuri kw’imvaho ku byo yanditse.
Abamaganye Michela Wrong banarimo Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Muri iriya nkuru harimo aho Michaela agira ati: “Mu myaka mike Kizito ntiyashoboraga gukora ikibi. Indirimbo ze zacurangwaga ubudacogora kuri Radiyo Rwanda kandi ni we watoranywaga igihe cyose indirimbo yubahiriza igihugu yagombaga kuririmbwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside.”
Yunzemo ko Mihigo “Yagiranye ubucuti na madamu Jeannette Kagame, ndetse hakwijwe ibihuha ko akundana n’umukobwa wa Kagame.”
Ange Kagame asubiza ubutumwa Wrong yanditse kuri Twitter busa n’ubuhamagarira abamukurikira gusoma iriya nkuru ye, yamaganye ibyanditswe n’uriya mugore amusaba ko bibaye byiza yamuvana muri iriya nkuru ‘mbi, iteye ishozi’.
Ati: “Ndashaka kuvanwa muri iyi nkuru mbi kandi iteye ishozi. Ushobora gucuruza ibinyoma byawe birwaye bidasabye kugera ku mubano utarigeze ubaho hagati yanjye n’uyu muntu.”

Abanyarwanda nka Jean Claude Karangwa Sewase uri mu bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter n’abandi batandukanye na bo bamaganye iriya nkuru ya Wrong, bamwe bati: “Ashobora kuba yibeshye nk’uko izina rye ribisobanura.”
The Guardian yongeye kuzamura ibihuha by’urukundo bya Ange na Kizito Mihigo, mu gihe bizwi ko uyu mukobwa w’umukuru w’igihugu afite umugabo (Bertrand Ndengeyingoma) bamaze igihe barushinganye.
Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa bungutse muri Nyakanga umwaka ushize.



4 Responses
Ange Kagame yamaganye inkuru imushyira mu rukundo na Kizito Mihigo
Ubanza inshinga yakireshejwe atariyo”kwizihiza umwaka umuntu amaze apfuye”Bavuga kwibuka,kuko kwizihiza biva ku nshinga Kwizihira no kwuzihirwa biganisha ku byishimo.Ikinyarwanda kirakomera.
Ange Kagame yamaganye inkuru imushyira mu rukundo na Kizito Mihigo
Ubanza inshinga yakireshejwe atariyo”kwizihiza umwaka umuntu amaze apfuye”Bavuga kwibuka,kuko kwizihiza biva ku nshinga Kwizihira no kwuzihirwa biganisha ku byishimo.Ikinyarwanda kirakomera.
Ange Kagame yamaganye inkuru imushyira mu rukundo na Kizito Mihigo
Izina ni ryo muntu. Uyu mwanditsi ngo yitwa WRONG (Ikitari cyo, igipfyuye, ikibi, ….)!!!!.
Ni wrong nyine n’ibyo avuga, yandika ni wrong, n’ubwonko bwe ni wrong.
Ikibi ni kibi nyine nta cyiza cyakivamo.
Ange Kagame yamaganye inkuru imushyira mu rukundo na Kizito Mihigo
Izina ni ryo muntu. Uyu mwanditsi ngo yitwa WRONG (Ikitari cyo, igipfyuye, ikibi, ….)!!!!.
Ni wrong nyine n’ibyo avuga, yandika ni wrong, n’ubwonko bwe ni wrong.
Ikibi ni kibi nyine nta cyiza cyakivamo.