Umukobwa wa Perezida Kagame, Ingabire Ange Kagame yishimiye ibaruwa umwana w’imyaka icyenda y’amavuko witwa Aquilah yandikiye uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda amushimira byinshi yakoze ku butegetsi bwe ndetse agaragaza ko afite icyizere cy’uko icyorezo cya Covid-19 kitazahungabanya iki gihugu kubera we.
Ni ibaruwa yanditswe mu rurimi rw’Icyongereza yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Isimbi kuri uyu wa 23 Mata 2020, avuga ko uyu mwana ari umwisengeneza. Yazamuye abarangamutima benshi y’abayisomye.
Iyi baruwa igira iti: “Nshaka kuvuga ko uri umuntu mwiza n’umuyobozi mwiza. Nishimira uruhare rwawe mu burenganzira bw’abana, uburezi bw’abakobwa, ubuzima buteye imbere, ukaba n’urugero mu kurera neza.”
Ikomeza iti: “Abandi baperezida ntibafite umutima mwiza nk’uwawe ndetse ntabwo ari ab’ingirakamaro nkawe. Warakoze cyane kurwanya Covid-19 neza. Kubera wowe, iyi virusi ntiyasenya u Rwanda. Twishimiye ko uri Perezida wacu. Murabeho!!”
Hasi ku rupapuro uyu mwana yanditseho ubu butumwa, yashushanyijeho ibendera ry’u Rwanda mu mabara yaryo y’ubururu, umuhondo n’icyatsi ndetse n’izuba hejuru mu nguni y’iburyo.
Ingabire Ange Kagame akimara kubona iyi baruwa, yagize ati: “Aquilah yakoze.”

6 Responses
Ange Kagame yishimiye ibaruwa umwana w’imyaka 9 yandikiye se, Perezida Kagame
Nukuri uyu mwana numuhanga, nuwejo hazaza rwose ndamushimiye impano yo gushimira imurimo Kandi imana izamuhe byose azifuza

Oya rwose imyirondoro y’uwo mwana ntayo dukeneye muyihorere.

Gushima ni byiza Kagame natwe turamushimira cyane ku bikorwa byinshi byiza akorera abanyarwanda
Ange Kagame yishimiye ibaruwa umwana w’imyaka 9 yandikiye se, Perezida Kagame
Gushima ni byiza Kagame natwe turamushimira cyane ku bikorwa byinshi byiza akorera abanyarwanda