Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko Ansu Fati ari we uzajya yambara umwambaro wayo wa numéro 10, nyuma y’igenda rya Lionel Messi.
Marca yavuze ko mbere y’uko uyu musore w’imyaka 18 ahabwa iriya numéro yabajijwe niba yakwemera kuyambara, undi abyemera atazuyaje.
Ansu Fati yahawe uriya mwambaro mu gihe byavugwaga ko umunya-Brésil Philippe Coutinho ari we ushobora kuwuhabwa, gusa we akaba yahisemo kuwutera utwatsi.
Bijyanye no kuba nta bandi bakandida bashoboraga guhabwa iriya numéro iremereye cyane bitewe n’ibyo uwayambaraga yagezeho nk’umukinnyi, byabaye ngombwa ko ihabwa Ansu Fati.
Uyu musore ukiri muto kuri ubu ari kureba uko yakongera kugaruka mu kibuga kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, nyuma yo guhura n’imvune y’ivi yatumye abagwa inshuro enye zose kugira ngo akire.
Ni Fati wari umaze igihe yigaragaza ku buryo mbere y’uko avunika abenshi bamubonaga nk’umwe mu bakinnyi beza b’ahazaza ba FC Barcelona.
Uretse we wahawe numéro 10 abandi bakinnyi nka Yusuf Demir yahawe numéro 11 yambarwaga na Ousmane Dembele we wahise ahabwa numéro 7.
Luuk de Jong FC Barcelona iheruka gutizwa na Sevilla yahawe numéro 17 mu busanzwe yambarwaga na Francisco Trincão wamaze kwerekeza muri Wolverhampton Wanderers, mu gihe Coutinho yasubijwe numéro 14.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


