Apotre Paul Gitwaza yifatiye ku gahanga ku bamuvuzeho kujya ikuzimu no kurara mu isanduku y’abapfu

Sangiza iyi nkuru

Umukuru wa Zion Temple Apotre Dr Paul Gitwaza aravuga ko abamuvuzeho kujya I Kuzimu no kurarar mu isanduku y’abapfu babeshejweho n’amagambo atuma bubaka amazu ndetse bakanarihira abana babo amashuri.
Hagati mu kwezi kwa kane no mu ntangiriro z’ukwa gatanu uyu mwaka nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje nkuru ivuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi yaba ajya ikuzimu ndetse ko iwe mu rugo rwe ngo ahafite icyumba kitavogerwa kirimo isanduku yiberamo. Nyuma y’igihe kinini yaranze kugira icyo abitangazaho, ubu yagize icyo abivugaho.
Muri iyo nkuru yanditswe kuri Apotre Gitwaza ikababaza abakristo by’umwihariko abo mu itorero Zion Temple yavugaga ko umugore wa Gitwaza, Pastor Angelique Nyinawingeri ngo yaje guhahamuka nyuma yo gusanga umugabo we mu isanduku y’abapfu mu gihe yari amaze kumuherekeza ku kibuga cy’indege agiye hanze mu ivugabutumwa ariko yagera mu rugo yakwinjira mu cyumba yari yaramubujije kujyamo, asangangamo isanduku yayifungura ngo agasangamo umugabo we.
Paul Gitwaza 1
Mu muhango wo kwimika Apotre Bizimana Abraham n’umugore Apotre Liliane Mukabadege wabaye ku itariki ya 8 Kanama 2015 wabereye Kimisagara ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro, Apotre Paul Gitwaza yavuze ko mu bwami bw’Imana ariko bimeze ngo ntibashobora gutuka umuvugabutumwa mu gihe Apotre ahari, ati “ Apotre ni urugi rwo hanze nirwo bakubita kugira ngo bagere ku rugi rw’imbere, ikintu cya mbere kiranga intumwa kurusha ibindi ni imibabare. Ni ukuri kw’Imana iyaba uyu murimo ari uw’umuntu yihamagaramo mba nareguye nkajya gushaka ubuzima ahandi hose.
Yakomeje avuga ku nkuru iherutse kumwandikwaho y’uko aba mu isanduku y’abapfu, ashimira Apotre Gitwaza yavuze ko kumutuka bitamubabaza ahubwo bimushimisha kuko aba yababereye umugisha bamuvuga nabi abana babo bakabaho neza, ibyo kuri we ngo biramushimisha.
Apotre Gitwaza ati: Abantu benshi babeshejweho n’amagambo, bigomba kubaho kuko hari abubaka amazu, hari abarihira abana babo amafaranga y’ishuri kubera gusebya abandi kandi nabo Imana ibahe umugisha.
Niba gutuka Gitwaza byatuma abaho neza nakomeze, tugomba kuba umugishia mu buryo bwose. Ni umuntu kubaho kwe ari ukuntuka njye sinababara ahubwo ni umugisha.
Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko akurikije imibabaro n’ibibazo byinshi yahuriye nabyo mu murimo n’umuhamagaro w’Intumwa, ngo abaye ariwe wihamagaye, kuri we yakabaye yareguye akareka kuba Intumwa akajya gushaka ubuzima nk’abandi bose akajya ahantu abantu batamutuka, ariko kuko yahamagawe n’Imana niyo mpamvu ngo akiri mu nshingano.ati “ Ugura ishati bati yibye amaturo, wagura urukweto ngo ni amaturo, akantu kose ufite ngo ni amaturo, basi mujye muyaduha ariko mushime Imana”
paul gitwaza 2
Apotre Dr Paul Gitwaza agereranya umuhamagaro w’Intumwa mu Rwanda nk’ikibuye kiremereye gikubiswe mu mazi kuko amazi ahita azamuka. Ibyo yabivuze atanga ingero z’ibyagiye bimuvugwaho nyuma yo kuba Intumwa kuko yahaswe ibibazo bitandukanye bamubaza ibyo yadukanye by’Intumwa aho abikuye kuko ngo intumwa bazi ari 12 gusa. Gitwaza ati
Iyo umuntu yirirwa avugwa cyane byaba byiza byaba bibi, biba bigaragara ko hari pression arimo ashyira ku bantu noneho bakazamura amazi. Kuvugwa, gutukwa gusebywa n’ibindi n’uko haba hari influence quelque part uba ufite mu mitima y’abantu, hari ibibazo uba wateje abantu cyangwa ibisubizo kuko iyo umuntu yasubijwe arishima iyo yababajwe araboroga.
Apotre Gitwaza avuga ko Imana yashyizeho Guverinoma yo mu ijuru kugira ngo ibashe kuyobora itorero, ikaba igizwe n’imirimo itanu ariyo Intumwa, Umuhanuzi, Umuvugabutumwa, Umushumba n’Umwigisha. Muri iyo Guverinoma, Intumwa ngo niyo ibazwa ibintu byose, akaba ari nayo mpamvu nawe nk’umwe mu ntumwa za mbere zageze mu Rwanda, yatutswe, akavumwa n’ibindi byinshi byagiye bimuca intege.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *