APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka CECAFA bwatangaje ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rihuza ama-Clubs yo muri aka karere rizaba hagati y’itariki ya 01 n’iya 15 Kanama.

Kuri iyi nshuro CECAFA izabera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania, nyuma y’iya 2019 yabereye mu Rwanda ikegukanwa n’ikipe ya KCCA yo muri Uganda.

U Rwanda muri iyi CECAFA ruzaba ruhagarariwe n’ikipe ya APR FC, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize idatsinzwe umukino n’umwe.

Uretse APR FC yemeje ko izitabira ririya rushanwa, andi makipe yemeye kuzaryitabira arimo Young Africans, Azam FC na Simba Sports Club zo muri Tanzania; Altabara FC yo muri Sudani y’Epfo na Le Messager Ngozi FC yatwaye igikombe cya shampiyona i Burundi.

CECAFA kandi izitabirwa n’amakipe ya Express FC na KCCA yo muri Uganda, Tusker FC yo muri Kenya, KMKM yo muri Zanzibar na Big Bullets yo muri Malawi.

Biteganyijwe ko tombora ya CECAFA izaba ku wa Kabiri tariki ya 27 ari na bwo APR FC izamenya itsinda izaba iherereyemo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
    Ngaho nigende yerekane ko itajya itsindwa koko. Keretse nijyana n’abasifuzi ba FERWAFA.

  2. APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
    Ngaho nigende yerekane ko itajya itsindwa koko. Keretse nijyana n’abasifuzi ba FERWAFA.

  3. APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
    Ngaho nigende yerekane ko itajya itsindwa koko. Keretse nijyana n’abasifuzi ba FERWAFA.

  4. APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
    Ngaho nigende yerekane ko itajya itsindwa koko. Keretse nijyana n’abasifuzi ba FERWAFA.

  5. APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
    Ngaho nigende yerekane ko itajya itsindwa koko. Keretse nijyana n’abasifuzi ba FERWAFA.

  6. APR FC igiye guhurira muri CECAFA n’ibigugu byiganjemo ibyo muri Tanzania
    Ngaho nigende yerekane ko itajya itsindwa koko. Keretse nijyana n’abasifuzi ba FERWAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *