APR FC irasabwa kugenda na Jet Privé kugira ngo igere muri Maroc

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ko izakinira na RS Berkane mu gihugu cya Maroc, mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ku Cyumweru gishize ni bwo amakipe yombi yaguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uwo kwishyura ugomba kubera muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 05 Ukuboza.

APR FC yagombaga kwerekeza muri Maroc mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, gusa biba ngombwa ko iba irindiriye igisubizo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF).

Iri shyirahamwe ryaherukaga kwandikirwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) irisaba kuyibwira igisubizo rifite ku kibazo cy’aho Berkane izakirira APR FC.

Ni nyuma y’uko Ubwami bwa Maroc bwari bumaze gufata icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege guhera ku wa 29 Ugushyingo saa Tanu n’iminota 59 mu rwego rwo kwirinda vurusi nshya ya COVID-19 ikomeje guhangayikisha Isi.

FRMF mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa CAF yamumenyesheje ko icyemezo ubwami bwa Maroc bwafashe “nta ngaruka kizagira ku makipe y’umupira w’amaguru.”

Iri Shyirahamwe ryahaye urugero CAF rivuga ko riri gutegura umukino w’Abatarengeje imyaka 20 uzahuza Maroc na Gambie.

Ryavuze kandi ko Ikipe y’Igihugu ya Maroc izitabira umukino wo kwishyura uzabera muri Gambia.

Amakuru ahari avuga ko APR FC isabwa kujya muri Maroc hifashishijwe indege yihariye (Jet Privé), byayinanira ikaba yaterwa mpaga.

Kuri ubu CAF yamaze gutegura indege bwite izatwara abasifuzi bazasifura uriya mukino, ibyo APR FC na yo isabwa kugira ngo ibashe kugera muri Maroc.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *